1Umunsi umwe, Yezu yari ahantu asenga. Arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati «Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be.»
2Nuko arababwira ati «Igihe musenga, mujye muvuga muti:
Dawe, izina ryawe ryubahwe,
Ubwami bwawe nibuze,
3ifunguro ridutunga uriduhe buri munsi.
4Utubabarire ibicumuro byacu,
kuko natwe tubabarira uwaducumuyeho wese,
kandi ntudutererane mu bitwoshya.»
Umugani w’incuti itazira igihe5Nuko arababwira ati «Tuvuge ko umwe yaba afite incuti, akagenda ayigana mu gicuku, akayibwira ati ’Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu;
6dore incuti yanjye iri mu rugendo intungutseho, none mbuze icyo nyiha’.
7Hanyuma undi akamusubiriza mu nzu, ati ’Windushya! Dore nakinze, kandi jye n’abana banjye turaryamye; sinshobora kubyuka ngo nguhe iyo migati.’
8Ndabibabwiye: n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose.
Usaba wese arahabwa(Mt 7.7–11)9Nanjye ndabibabwiye nti: musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa.
10Kuko usaba wese ahabwa, ushakashaka akaronka, n’ukomanga agakingurirwa.
11Mbese ni nde mubyeyi muri mwe, umwana we yasaba umugati, akamuhereza ibuye? Cyangwa se yamusaba ifi, aho kuyimuha, akamuhereza inzoka?
12Cyangwa se yamusaba igi, akamuhereza manyenga?
13Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye?»
Yezu na Belizebuli(Mt 9.32–34; 12.22–30; Mk 3.22–27)14Umunsi umwe Yezu yariho yirukana roho mbi yari yagize umuntu ikiragi. Roho mbi imaze kumuvamo, ikiragi kiravuga, abantu bose baratangara.
15Icyakora bamwe muri bo baravuga bati «Belizebuli, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.»
16Naho abandi bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru bamwinja.
17Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati «Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka, n’amazu yayo yose akagwirirana.
18Niba rero Sekibi yibyayemo amahari, ingoma ye izakomera ite, ko muvuga ngo roho mbi nzirukanisha Belizebuli?
19Niba ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bo bazirukanisha nde? Ni bo rero bazababera abacamanza.
20Ariko niba ari urutoki rw’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’Imana yabagezemo.
21Iyo umuntu w’umunyamaboko kandi ufite intwaro arinze urugo rwe, ibye biba amahoro.
22Ariko iyo haje umurusha amaboko akamutsinda, akamwambura intwaro yari yiringiye, amunyaga ibye akabigaba.
23Utari kumwe nanjye, aba andwanya; n’utarunda hamwe nanjye, aba anyanyagiza.
Roho mbi ntigenda ngo ihere(Mt 12.43–45)24Iyo roho mbi ivuye mu muntu, ibungera ahantu h’agasi, ishaka uburuhukiro maze ikabubura. Nuko ikibwira iti ’Nsubiye mu nzu yanjye navuyemo.’
25Yahagera igasanga ikubuye, iteguye.
26Nuko ikagenda ikazana roho mbi zindi ndwi ziyitambukije ubugome, zikaza zikahatura. Nuko imimerere ya nyuma y’uwo muntu ikarushaho kuba umwaku.»
Abahire by’ukuri27Nuko igihe Yezu yavugaga atyo, umugore arangurura ijwi rwagati mu mbaga, aramubwira ati «Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje!»
28Na we ati «Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza!»
Ikimenyetso cya Yonasi(Mt 12.38–42)29Abantu bamaze guterana ari benshi, Yezu arababwira ati «Ab’iyi ngoma ni abantu babi! Barashaka ikimenyetso; nyamara nta kindi kimenyetso bazahabwa, atari icya Yonasi.
30Nk’uko Yonasi yabereye Abanyaninivi ikimenyetso, ni na ko Umwana w’umuntu azakibera ab’iyi ngoma.
31Ku munsi w’urubanza, umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni!
32Kuri uwo munsi w’urubanza, Abanyaninivi na bo bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde, kuko bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi.
Yezu yongera guca umugani w’itara(Mt 5.15; Mk 4.21; Lk 8.16)33Nta muntu ucana itara ngo arishyire ahihishe, cyangwa mu nsi y’ikibindi, ahubwo arishyira ku gitereko, agira ngo rimurikire abinjira bose.
34Itara ry’umubiri ni ijisho ryawe. Niba rero ijisho ryawe ridafite inenge, umubiri wawe wose uzamurikirwa. Naho niba ijisho ryawe ari ribi, umubiri wawe na wo uzaba mu mwijima.
35Isuzume urebe niba urumuri rukurimo rutari umwijima.
36Umubiri wawe nuwerekeza wose ku rumuri, ntihagire n’agace kawo kaguma mu mwijima, uzaba wese mu rumuri nk’uko itara ryaka rikumurikira wese.»
Yezu aburira Abafarizayi n’Abigishamategeko(Mt 23.4, 36)37Yezu amaze kuvuga atyo, Umufarizayi aramutumira. Yinjira iwe, bajya ku meza.
38Umufarizayi abonye ko atabanje gukaraba mbere yo gufungura, biramutangaza.
39Ariko Nyagasani aramubwira ati «Ni ko mwabaye mwebwe Abafarizayi: inkongoro n’imbehe murazisukura ndetse n’inyuma hazo, naho mwebwe imbere hanyu huzuye ubwambuzi n’ubugome.
40Mwa biburabwenge mwe! Imana yaremye inyuma, si Yo yaremye n’imbere?
41Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira.
42Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi!
43Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mukunda intebe za mbere mu masengero, no kuramukirizwa ku karubanda.
44Nimwiyimbire, mwe mumeze nk’imva zitagira ikiziranga; bakazinyura hejuru, batabizi.»
45Nuko umwe mu bigishamategeko abwira Yezu ati «Mwigisha, iyo uvuga utyo, natwe uba udutuka.»
46We rero aramusubiza ati «Nimwiyimbire namwe, bigishamategeko, kuko mukorera abantu imitwaro iremereye, ariko mwe ntimukoze n’urutoki rwanyu kuri iyo mitwaro!
47Nimwiyimbire, mwe mwubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe!
48Bityo muba muhamya kandi mugashima ibyo abasokuruza banyu bakoze: bo bishe abahanuzi, mwebwe mukubakira imva zabo.
49Ni cyo cyateye Imana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo ’Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, bazica bamwe abandi babatoteze.’
50Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira,
51uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye: ab’iyi ngoma bazayaryozwa!
52Mwiyimbire, bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire, kandi n’abashatse kwinjira mukababuza!»
53Yezu avuye aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kumuzira no kumuvugisha menshi bamubaza,
54bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.