Zaburi 139 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho aba hose kandi akamenya byose

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese;

2iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi,

imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe;

3iyo ngenda n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza,

mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba.

4Ijambo riba ritarangera ku rurimi,

woweho, Uhoraho, ukaba warimenye kare ryose.

5Ari imbere, ari n’inyuma yanjye, hose uba uhari,

maze ukantwikiriza ikiganza cyawe.

6Bene ubwo bumenyi bumbera urujijo bukandenga;

burajimije by’ihabu ku buryo ntabasha kubushyikira.

7Najya hehe kure y’uruhanga rwawe?

Nahungira hehe kure y’amaso yawe?

8N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari!

N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari!

9N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya,

maze nkajya kwiturira ku mpera y’inyanja,

10n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana,

indyo yawe ntigire ubwo indekura.

11Wenda nava aho nibwira nti «Nibura umwijima wo uzantwikira,

maze amanywa ahinduke nk’ijoro rinkikije!»

12Nyamara kuri wowe, n’ahatabona ntihakubera umwijima,

n’ijoro ubwaryo rirabonesha, uboshye amanywa.

13Ni wowe waremye ingingo zanjye,

umbumbabumbira mu nda ya mama.

14Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye,

ibikorwa byawe biratangaje:

umutima wanjye urabizi neza rwose.

15Amagufwa yanjye ntiyakwikinze,

igihe naremerwaga mu ibanga,

nkaremwaremwa mu nda ya mama.

16Nkiri n’urusoro, amaso yawe yarambonaga;

iminsi wangeneye yose yari isanzwe yanditse mu gitabo cyawe,

na mbere yuko umwe muri yo utangira kubaho.

17Mana yanjye, mbega ngo ibitekerezo byawe birandenga,

n’umubare wabyo ukambera urujijo!

18Iyo niyumije ngo ndabibarura,

nsanga biruta umusenyi ubwinshi;

nakeka ko mbirangije, ngasanga ukindenze!

19Mbe Mana, wakuyeho umugiranabi,

n’abamena amaraso bakigira kure yanjye!

20Dore abanzi bawe bitwaje izina ryawe bagamije kubeshya,

bakarivuga bagambiriye kugira nabi.

21Uhoraho, nabura nte kwanga abakwanga?

Nabura nte kuzinukwa abakurwanya?

22Dore mbanga urunuka,

babaye abanzi banjye bwite.

23Mana yanjye, ngenzura ugeze mu nkebe z’umutima wanjye;

nsuzuma, maze umenye ibyo mpirimbanira.

24Urebe niba ntari mu nzira mbi,

maze ungarure mu nzira wigishije kuva kera!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help