1Uhoraho avuze atya:
Nimuharanire ubutungane, mukurikize ubutabera,
kuko umukiro wanjye wegereje,
n’ubuntu bwanjye bugiye kwigaragaza.
2Arahirwa umuntu ubigenza atyo,
mwene muntu ubikomeraho,
akubahiriza isabato, ntayice,
akirinda gukora ikibi icyo ari cyo cyose.
3Umunyamahanga wiziritse kuri Uhoraho ntakibwire ngo
«Nta kabuza, Uhoraho azantandukanya n’umuryango we»,
cyangwa se inkone ivuge iti
«Dore jye nsanzwe ndi igiti cyumye.»
4Kuko Uhoraho avuze atya:
Abagabo b’inkone bubahiriza isabato yanjye,
bagahitamo gukora ibinshimisha,
kandi bagakomera ku Isezerano ryanjye,
5nzabazigamira mu Ngoro yanjye i Yeruzalemu
inkingi iriho izina ryabo;
ibyo bizababere byiza kuruta abahungu n’abakobwa.
Nzabaha izina rizahoraho ubutazasibangana.
6Naho abanyamahanga bizirika kuri Uhoraho,
bakamuyoboka bakunze izina rye
kandi bakamubera abagaragu,
abo bose bubahiriza isabato, ntibayice,
bagakomera ku Isezerano ryanjye,
7nzabazana ku musozi wanjye mutagatifu,
nzatuma bishimira mu Ngoro yanjye bansengeramo.
Ibitambo byabo bitwikwa n’andi maturo,
bizakirwa ku rutambiro rwanjye,
kuko Ingoro yanjye izitwa
«Ingoro yo gusengerwamo n’amahanga yose.»
8Uwo ni Uhoraho ubivuze,
we utarurukanya abajyanywe bunyago ba Israheli.
Uretse n’abo nzaba narakoranyije,
nzongera mbakoranyirizeho n’abandi.
Abatware babi9Nyamaswa zose zo mu gasozi, nimuze mwirishirize,
ndetse namwe mwese, nyamaswa z’ishyamba!
10Abarinzi ba Israheli ni impumyi,
bose uko bakabaye nta cyo bazi;
ni nk’imbwa z’ibiragi, zidashobora kumoka,
bararotagizwa, bakaryamira, bagahora bahunyiza;
11ariko kandi ni n’imbwa z’ibisambo:
ntibazi kuvuga ngo «Turahaze»,
ngabo abitwa abashumba!
Nta cyo biyumvira na mba, buri wese atomera ukwe;
buri wese yishakira inyungu ye gusa.
12Baravuga bati «Nimuze, tujye gushaka divayi,
tunywe ku kayoga gakaze,
n’ejo bizagende bityo, ibinyobwa ntibibuze.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.