Yudita 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Inkomoko ya Yudita n’imibereho ye

1Muri iyo minsi, Yudita aza kumenya ibyo bintu. Yari umukobwa wa Merari, umuhungu wa Ogisi, wa Yozefu, wa Oziyeli, wa Helikiya, wa Ananiyasi, wa Gidewoni, wa Rafayini, wa Akitobu, wa Eliya, wa Kelikiyasi, wa Eliyabu, wa Natanayeli, wa Salamiyeli, wa Sarasadayi, wa Israheli.

2Umugabo we Manase, wo mu muryango umwe no mu nzu imwe na we, yari yarapfuye mu gihe cy’isarura ry’ingano za bushoki.

3Yagenzuraga abakozi bahambiraga imiba mu kibaya, izuba ry’igikatu riramukubita, ajya kuryama, apfira i Betuliya mu mugi we. Bamuhamba hamwe n’abakurambere be, mu murima uri hagati ya Dotayimu na Balamoni.

4Hari hashize imyaka itatu n’amezi ane, Yudita aba iwe, ari umupfakazi.

5Yari yariyubakiye icyumba ku gisenge cy’inzu ye. Yakenyeraga ikigunira, kandi akambara imyambaro yo kwirabura.

6Yasibaga kurya iminsi yose y’ubupfakazi bwe, uretse ku isabato no ku uw’imboneka y’ukwezi, no ku minsi yabibanzirizaga, kandi no ku minsi mikuru y’ibyishimo y’inzu ya Israheli.

7Yari mwiza cyane binogeye ijisho. Umugabo we Manase yari yaramusigiye zahabu na feza, abagaragu n’abaja, amatungo n’imirima, maze Yudita akabyitegekera.

8Nta muntu n’umwe wamuvugagaho amagambo adakwiye, kuko yubahaga Imana cyane.

9Aza kumenya ukuntu rubanda baciwe intege no kubura amazi, bakaza kwijujutira umutware w’umugi. Yudita aza no kumenya amagambo yose Oziya yari yabwiye Abayisraheli, n’uko yari yabarahiriye ko azategeza umugi Abanyashuru nyuma y’iminsi itanu.

10Yohereza umuja we, wari ushinzwe kugenzura ibye byose, atumiza Kabirisi na Karimisi, abakuru b’amazu y’umugi we.

Yudita avugana n’abakuru b’amazu

11Bageze iwe, Yudita arababwira ati «Nimutege amatwi, batware b’abaturage ba Betuliya. Rwose ntimwavuze neza uyu munsi mubwira imbaga biriya, murahiriza Imana guha umugi abanzi bacu, Nyagasani aramutse atabatabaye nyuma y’iminsi itanu.

12Ubu se mwebwe muri bande, kuba uyu munsi mwagerageje Imana, mukiha umwanya ifite mu bana b’abantu?

13Ubu rero, mugerageje Uhoraho Ushoborabyose! Mbese muzamenya ubwenge ryari?

14Ubwo mudashobora gucengera amabanga y’umutima w’umuntu ngo musobanure ibitekerezo bye, mwashobora mute gucengera ibitekerezo n’imigambi by’Imana yaremye ibi byose? Oya, bavandimwe, mwirakaza Uhoraho Imana yacu!

15Ndetse niba idafite umugambi wo kuturengera mu minsi itanu, ishobora kudukiza mu kindi gihe yishakiye, cyangwa se kuturimbura mu maso y’abanzi bacu.

16Naho mwebwe, mureke gusaba ingwate y’ibyo Nyagasani Imana yacu ateganya. Kuko Imana atari umuntu kugira ngo mube mwayikangara, ntibe kandi na mwene muntu kugira ngo mube mwaburana na Yo.

17Ni yo mpamvu mu gutegereza agakiza kayo, dukwiye kuyitakambira ngo ituramire. Kandi izumva ijwi ryacu niba ari ko ibishaka!

18Kuko, muri iki gihe turimo, nta muntu n’umwe wo mu miryango yacu, mu mazu yacu cyangwa mu migi yacu, wigeze gusenga ibigirwamana byakozwe n’ibiganza by’abantu, nk’uko abasogokuruza bacu babigenzaga mu bihe bya kera.

19Ndetse ni yo mpamvu ababyeyi bacu bagabijwe inkota, barasenyerwa kandi baratsindwa bikomeye mu maso y’abanzi babo.

20Naho twe, nta yindi mana tuzi uretse Uhoraho. Dushobora rero kwizera ko atazaturebana ikizizi, kandi atazavana ku bwoko bwacu impuhwe ze n’umukiro we.

21Koko rero, nituramuka dufashwe, na Yudeya yose izafatwa, ndetse n’ahantu hacu hatagatifu hazasahurwe, maze ubwo bwandure buzahorerwe mu maraso yacu!

22Tuzaba abacakara mu mahanga, kandi ni twebwe Imana izahanira urupfu rw’abavandimwe bacu, ijyanwa bunyago ry’igihugu cyacu, n’amatongo y’umurage wacu. Maze tuzahinduke insuzugurwa, tube n’urw’amenyo mu batwigaruriye.

23Nta bwo tuzabona ubutoni mu maso yabo, ahubwo ubucakara bwacu, Nyagasani Imana azabuhindura ikimwaro.

24Ubu ngubu rero, bavandimwe, nimuze turwanirire bene wacu bose, kuko ubugingo bwabo ari twe bushingiyeho; ndetse n’ahantu hatagatifu, Ingoro y’Imana n’urutambiro, na byo ni twe bishingiyeho.

25Ahubwo, nidushimire Nyagasani Imana yacu itugerageza ubu, nk’uko yabigiriye abakurambere bacu.

26Nimwibuke ibyo yagiriye Abrahamu byose, n’ukuntu yagerageje Izaki, n’ibyabaye kuri Yakobo byose muri Mezopotamiya ya Siriya, igihe yaragiraga intama za nyirarume Labani.

27Imana yarabagerageje igira ngo isuzume imitima yabo, bityo natwe nta bwo ari ukuduhana, ahubwo iratuburira, kuko ari ko igenzereza abayegera.»

28Oziya aramusubiza ati «Ibyo umaze kuvuga byose, ubivuganye ubwenge buhanitse kandi nta muntu uzagira icyo ahinyura ku magambo yawe.

29Koko rero, ubushishozi bwawe si ubwa none! Kuva ukiri muto, bose bemera ubwenge bwawe, kandi bagashimagiza ubwiza bw’umutima wawe.

30Nyamara ariko rubanda bari bafite inyota nyinshi cyane, bituma baduhatira gukora ibyo twari twabasezeranije tukabirahirira ubutisubiraho.

31Ubu rero, ubwo uri umugore wubaha Imana cyane, dusabire Nyagasani atwoherereze imvura y’umuvumbi yuzuze ibigega byacu by’amazi, maze twoye kongera gucika intege.»

32Yudita arababwira ati «Nimutege amatwi: ngiye gukora igikorwa bazahererekanya mu bana b’ubwoko bwacu kuva mu gisekuruza kugeza mu kindi.

33Mwebwe muze guhagarara ku muryango w’umugi, iri joro. Ndaza gusohokana n’umuja wanjye, kandi mbere y’umunsi mwavuze ko muzagabiza umugi abanzi bacu, Uhoraho azabe yasuye Israheli ari jye akoresheje.

34Nyamara mwe ntimuze gushaka kumenya icyo ngiye gukora, sinzakivuga ntarakirangiza.»

35Oziya n’abatware bandi baramusubiza bati «Ugende amahoro, kandi Imana Nyagasani akuragire maze azihorere ku banzi bacu!»

36Nuko bava mu cyumba cyo hejuru, maze buri wese asubira mu mwanya we wamugenewe kubera intambara.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help