Ibyakozwe 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Intumwa zitegereza iyuzuzwa ry’Isezerano ry’Imana Data

1Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro

2kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu.

3Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana.

4Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati «Ni na byo mwanyumvanye:

5ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.»

Yezu azamurwa mu ijuru

6Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati «Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli?»

7Arabasubiza ati «Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite,

8ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»

9Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona.

10Uko bagahanze amaso ejuru, Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo.

11Barababaza bati «Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.»

Inteko y’Intumwa

12Bava ku musozi witwa uw’Imizeti bagaruka i Yeruzalemu, — uwo musozi ukaba bugufi ya Yeruzalemu, nk’urugendo bemerewe gukora ku isabato—.

13Bahageze, bazamuka mu cyumba cyo hejuru aho babaga. Abo ni Petero, Yohani, Yakobo, Andereya, Filipo na Tomasi, Baritolomayo na Matayo, Yakobo mwene Alufeyi, Simoni umunyeshyaka, na Yuda mwene Yakobo.

14Bose barangwaga n’umutima umwe, bagashishikarira gusenga, bari kumwe n’abagore bamwe, barimo Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe be.

Itorwa rya Matiyasi

15Muri iyo minsi, Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe bari bateraniye aho, bageze nko ku ijana na makumyabiri. Nuko arababwira ati

16«Bavandimwe, ibyo Roho Mutagatifu yavugishije Dawudi mu Byanditswe ku byerekeye Yuda wayoboye abafashe Yezu, byagombaga kubaho koko!

17Uwo yari umwe muri twe kandi yari yaratorewe uyu murimo wacu.

18Nuko rero, uwo mugabo yari yariguriye umurima ukomotse ku gihembo cy’icyaha cye, agwa yubamye; ni ko gukindukira hagati, maze amara ye yose arasandara.

19Abatuye i Yeruzalemu bose barabimenya, bituma uwo murima bawita mu rurimi rwabo Hakeludama, ari byo kuvuga ngo umurima w’amaraso.

20Koko rero, ni ko byanditswe no mu gitabo cya Zaburi ngo ’Iwe harakaba itongo, ntihazagire uhatura.’

kandi ngo ’Umurimo we uzahabwe undi

21None rero, hari abagabo twagendanye igihe cyose Nyagasani Yezu yari kumwe na twe,

22uhereye kuri batisimu ya Yohani ukageza ku munsi atuvanywemo. Ni ngombwa rero ko umwe muri bo yafatanya natwe kuba umuhamya w’izuka rya Yezu.»

23Nuko bazana babiri muri bo; umwe akaba Yozefu witwaga Barisaba, wari waranahimbwe ’Ntungane’, undi akaba Matiyasi.

24Hanyuma basenga bagira bati «Nyagasani, wowe uzi imitima ya bose, garagaza muri aba bombi uwo wihitiyemo,

25kugira ngo ahabwe umwanya mu murimo wa gitumwa Yuda yaretse, akajya ahamukwiye.»

26Nuko bakora ubufindo maze bwerekana Matiyasi, guhera ubwo abarwa hamwe n’Intumwa cumi n’imwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help