Zaburi 85 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho azagaba ihirwe

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi y’abahungu ba Kore.

2Uhoraho, watonesheje igihugu cyawe,

ugarura bene Yakobo bari barajyanyweho iminyago;

3wababariye umuryango wawe icyaha cyawo,

uzimanganya ibicumuro byawo byose. (guceceka akanya gato)

4Wahosheje ubukana bwawe,

uzibukira igikatu cy’uburakari bwawe.

5Tugarure, Mana mukiza wacu,

maze ushire umujinya wari udufitiye.

6Mbese uzahora uturakariye igihe cyose,

maze uburakari bwawe buhore bwiyongera?

7Si wowe se uzadukomorera ubuzima,

maze umuryango wawe ukakuboneramo ibyishimo!

8Uhoraho, twereke impuhwe zawe

kandi uduhe agakiza kawe.

9Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be,

bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo.

10Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

11Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

ubutabera n’amahoro birahoberana.

12Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

13Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

14Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help