Ezekiyeli 35 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyabwiwe imisozi ya Edomu

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2«Mwana w’umuntu, hindukirira imisozi ya Seyiri maze uyihanurire ibiyerekeyeho.

3Uzayibwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngaha ndakwibasiye, wowe musozi wa Seyiri, nkuramburiyeho ikiganza cyanjye nzaguhindure ubutayu.

4Imigi yawe nzayihindura amatongo, nawe ubwawe uzahinduke ubutayu, maze umenye ko ndi Uhoraho.

5Ntiwigeze uhwema kwanga Abayisraheli urunuka, ahubwo wabamariye ku nkota umunsi w’amakuba yabo, babonyeho igihano gikaze.

6Kubera iyo mpamvu — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ndahiriye ko ngiye kukuvusha amaraso kandi akazagukurikirana, kuko wayakunze azakwibasira.

7Umusozi wa Seyiri nzawuhindura ubutayu kandi nywubuze kugendwa.

8Imisozi yawe nzayararikaho intumbi; abantu bazagwe ku mirenge yawe, mu mibande no mu mihora yawe yose bazize inkota.

9Nzaguhindura ubutayu budatuwe iteka ryose, imigi yawe ntizongera guturwa ukundi, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.

10Kubera ko wavuze uti ’Amahanga yombi n’ibyo bihugu byombi ngiye kubyigarurira bizabe ibyanjye’ kandi Uhoraho ahibereye,

11mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — nzakugenzereza uko wabagenjereje, nkwiture uburakari n’ishyari wabagiriye, ubitewe n’urwango wari ubafitiye. Nzimenyekanisha mu gihugu cyawe igihe nzaba nguhana,

12maze uzamenye ko jye, Uhoraho, numvise ibitutsi watutse imisozi ya Israheli, ugira uti ’Yahindutse amatongo, turayihawe ngo tuyirimbagure!’

13Agasuzuguro wanyeretse karakabije, n’amagambo atagira ingano mwamvuze byose narabyumvise.

14Dore rero uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko mu gihugu cyawe bishimye batyo bagakabya, wowe nzaguhindura ubutayu.

15Mbese nk’uko washimishijwe no kubona umurage wa Israheli urimburwa, nanjye nzakugenzereza ntyo ! Nzaguhindura ubutayu, wowe musozi wa Seyiri, kimwe na Edomu yose uko yakabaye, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help