Izayi 61 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uwasizwe n’Uhoraho n’Inkuru nziza y’Umukiro

1Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye,

kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta;

yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza,

komora abafite umutima wamenaguritse,

gutangariza imbohe ko zibohowe,

n’abapfukiranwaga ko bafunguwe,

2kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho,

umunsi w’ukwihorera kw’Imana yacu,

guhumuriza abari mu cyunamo bose,

3kwambika ikamba abashavuye b’i Siyoni.

Bazambikwa ikamba mu kigwi cy’ivu,

umwambaro w’umurimbo mu cyimbo cy’ibigunira,

basigwe amavuta y’ibyishimo mu mwanya w’umubabaro.

Bityo bazabite «Imishishi y’ubutabera,

ibihingwa by’Uhoraho, bigenewe kumenyekanyisha ikuzo rye.»

4Bazubaka bundi bushya amatongo ya kera,

begure ibyangiritse ku byanyazwe abakurambere,

basane imigi yasenyutse,

n’amatongo yariho kuva mbere hose.

5Abantu baturutse impande zose bazaragira amatungo yanyu,

abanyamahanga bababere abahinzi n’abakozi bo mu mizabibu.

6Naho mwebwe, muzitwa «abaherezabitambo b’Uhoraho»,

bazabite «abagaragu b’Imana yacu».

Muzatungwa n’umusaruro w’amahanga,

mushimishwe no kwigarurira ikuzo ryabo.

7Mwebwe, mwakozwe n’isoni inkubwe ebyiri,

mu kigwi cy’ikimwaro, ibyishimo bizababera umugabane;

muzabona umunani wikubye kabiri mu gihugu cyanyu,

kandi musubirane ibyishimo mwahoranye.

8Kuko jye, Uhoraho, nkunda ubutabera,

nkanga ubujura buvanze n’ububisha.

Nzabaha igihembo cyanyu nta buryarya,

nzagirane namwe Isezerano rizahoraho iteka.

9Ababakomokaho bazamenyekana mu mahanga,

urubyaro rwanyu rwamamare mu miryango;

abazarubona bose bazamenyereho

ko ari urubyaro Uhoraho yahaye umugisha.

Yeruzalemu ishimira Uhoraho

10Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho,

umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye,

kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro,

akansesuraho umwitero w’ubutungane.

Nishimye nk’umukwe utamirije ikamba rye,

cyangwa umugeni witatse imirimbo ye.

11Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo,

n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo,

ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo,

imbere y’amahanga yose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help