Yobu 28 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

IV. IGISINGIZO CY’UBUHANGA

1Koko rero, feza igira aho icukurwa,

zahabu na yo igira aho itunganirizwa;

2ubutare babukura mu butaka,

babucanira, bukabyara umuringa.

3Bacukura bitwaje amatara agahashya umwijima,

maze ibuye ryari ryihishe mu mwijima w’igicuku,

rikagaragara ryose uko ryakabaye.

4Imbaga y’abacakara bacukuye amarongi ahantu hadatuwe,

bayajyamo bamanukiye ku kiziriko,

kibakoza hirya no hino nta muntu ubareba.

5Ubutaka bwera ibitunga abantu,

ariko mu nda yabwo umuriro uhinda.

6Aho hantu hari amabuye y’agaciro,

arimo na zahabu nyinshi!

7Ni inzira ibyaruzi bitazi,

emwe na kagoma ntiraharabukwa!

8Inyamaswa z’ishyamba ntizirahagera,

habe ngo n’intare irahazi.

9Amasarabwayi yarajanjaguwe,

imisozi irarimbagurwa,

10urutare barucishaho imiyoboro,

maze ibintu by’agaciro byose, umuntu arabibona.

11Bashakiye no mu masoko y’imigezi,

ibyihishe byose bishyirwa ahagaragara.

12Ariko se ubuhanga, bwo bukomoka he?

Indiri y’ubwenge iba he?

13Umuntu ntazi inzira ibuganishaho,

kandi nta bwo buri kuri iyi si y’abazima.

14Inyenga iravuga iti ’Nta bwo bundimo!’

n’inyanja na yo iti ’Nta bwo buba iwanjye!’

15Nta bwo buguranwa zahabu iyunguruye,

kandi ntibunagurwa uburemere bwa feza.

16Nta n’uwabugereranya n’amabuye y’agaciro,

nka zahabu y’i Ofiri cyangwa safiri.

17Ni byo, nta ho buhuriye na zahabu cyangwa amasaro,

nta n’uwabugurana igikombe cya zahabu.

18Nta ho buhuriye n’amabuye y’agaciro,

kandi kubugira biruta gutunga ibirezi.

19Ntibugereranywa na topazi yo mu Misiri,

kandi nta ho buhuriye na zahabu iyunguruye.

20Ariko se noneho, ubuhanga bukomoka he?

indiri y’ubwenge ni iyihe?

21Bwihishe amaso y’umuntu wese,

n’inyoni zo mu kirere ntizibuzi.

22Inyenga y’ikuzimu yarivugiye iti

’Twigeze kumva babuvuga baburata.’

23Imana yonyine ni yo izi inzira yabwo,

kandi ikamenya aho buba,

24kuko ibona hose kugeza mu mpera z’isi,

kandi ikitegereza ibiri mu nsi y’ijuru byose.

25Igihe yahaga umuyaga imbaraga ufite,

ikagenera amazi urugero rwayo,

26igihe yahaga imvura amategeko ayigenga,

igaca n’inzira y’imitontomo y’inkuba,

27icyo gihe, ni ho yabubonye, irabucengera,

irabushima, kandi ibusuzuma impande zose,

28maze ibwira umuntu, iti

’Gutinya Nyagasani, ni bwo buhanga,

kandi kuzibukira icyaha, ni bwo bwenge.’

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help