Icya mbere cya Samweli 25 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Urupfu rwa Samweli

1Samweli aza gupfa. Abayisraheli bose baraterana; bamaze kumuririra, bamuhamba iwe i Rama.

Nabali yanga gufasha Dawudi

Ubwo Dawudi arahaguruka, amanuka ajya mu butayu bw’i Parani.

2Hakaba umugabo w’i Mawoni wari umukungu cyane, umutungo we wose ukaba i Karumeli. Yari atunze intama ibihumbi bitatu, n’ihene igihumbi. Ubwo yari yaje i Karumeli kogoshesha ubwoya bw’amatungo ye.

3Uwo mugabo yitwaga Nabali n’umugore we akitwa Abigayila. Uwo mugore yari mwiza kandi akaba umunyabwenge, naho umugabo we akaba umunyamwaga n’umugome; yari uwo mu muryango w’Abakalebu.

4Dawudi amenyera mu butayu ko Nabali yaje kogoshesha ubwoya bw’intama ze.

5Ni ko kohereza abagaragu cumi, maze arababwira ati «Muzamuke mujye i Karumeli, muzahasanga Nabali kandi muzamundamukirize.

6Muzamubwire muti ’Umwaka muhire! Amahoro kuri mwe, ku bawe no ku byo utunze byose!

7Numvise ko waje kogoshesha ubwoya bw’amatungo yawe, ariko kandi n’abashumba bawe twarabanye, nta nabi twabagiriye, nta n’icyo bajimije igihe cyose bamaze i Karumeli.

8Ubaze abashumba bawe bazabikubwira. None rero, ndakwinginze ngo abagaragu banjye bakirwe neza iwawe, kuko tuje ari ku munsi mukuru, maze icyo ushobora kubona abe ari cyo uha abagaragu bawe n’umuhungu wawe Dawudi.’»

9Abagaragu ba Dawudi bagezeyo, babwira Nabali ubwo butumwa mu izina rya Dawudi, barangije baraceceka.

10Nabali asubiza abagaragu ba Dawudi, ati «Uwo Dawudi se ni nde? Mwene Yese we se ni nde? Muri iyi minsi hari abagaragu benshi batoroka ba shebuja.

11None ubu mfate ku migati yanjye, kuri divayi no ku nyama nateguriye abogoshi banjye, mbihe abantu ntazi n’iyo baturuka!»

12Nuko abagaragu ba Dawudi barahindukira, baritahira. Bagezeyo, bamutekerereza uko byose byagenze.

13Dawudi abwira ingabo ze, ati «Buri wese niyambare inkota ye!» Nuko buri muntu yambara inkota ye, Dawudi na we yambara iye. Ingabo zigera ku bantu magana ane zizamukana na Dawudi, naho abandi bantu magana abiri basigara ku bintu byabo.

Abigayila agoboka Dawudi

14Umwe mu bagaragu aburira Abigayila muka Nabali, ati «Dore Dawudi aho ari mu butayu, aherutse kohereza intumwa ze zizaniye databuja indamutso, maze databuja azibuza uburyo zirigendera.

15Nyamara abo bantu batugiriye neza, nta nabi yabo tuzi, kandi nta n’icyo twajimije igihe cyose twagendanye na bo, tukiri mu rugishiro.

16Batubereye ikiramiro igihe cyose twamaranye na bo turagiye intama.

17None rero, nagira ngo ubimenye kandi utekereze n’icyo uri bukore, kuko bamaze kwiyemeza kurimbura databuja n’urugo rwe rwose. Naho databuja we ndabona ari igipfamutima, nta wagira icyo amubwira.»

18Nuko Abigayila agira bwangu, afata imigati magana abiri, impago ebyiri z’impu zuzuye divayi, intama eshanu zitetse neza, ingero eshanu z’ingano zikaranze, amaseri ijana y’imizabibu yumye n’utugati magana abiri tw’imbuto z’umutini, abishyira ku ndogobe,

19maze abwira abagaragu be, ati «Nimugende mbere, nanjye ndaza mbakurikiye.» Ariko ntiyagira icyo abwira Nabali, umugabo we.

20Uko yakamanukaga mu ibanga ry’umusozi yicaye ku ndogobe, Dawudi n’abantu be na bo bamanuka bamusanga maze bahura na we.

21Dawudi yaravugaga ati «Nakoreye ubusa, nita ku bintu byose by’uriya mugabo mu butayu, mugirira neza none anyituye inabi.

22Imana izabihore Dawudi — ariko cyane cyane izabihore abanzi be — niba, burinze gucya, hari ikintu na kimwe musigiye, ndetse habe n’umwe mu bahungu be!»

23Nuko Abigayila akirabukwa Dawudi, amanuka bwangu ku ndogobe, agwa yubamye imbere ya Dawudi.

24Agwa ku birenge bye maze aramubwira ati «Mutegetsi wanjye, iki cyaha kibe ari jye kibarwaho! Ndakwinginze ngo utege amatwi umuja wawe, wumve ugutakamba kwe.

25Ndagusabye, mutegetsi wanjye, ntiwite kuri kiriya gipfamutima Nabali, kuko izina ari ryo muntu: yitwa Gipfamutima, kandi ubupfamutima bwe bwaramukurikiranye. Ariko jyewe umuja wawe, nta bwo nigeze mbona abagaragu umutegetsi wanjye yohereje.

26Nyamara, mutegetsi wanjye, ndahiye Uhoraho nawe ubwawe, ko ari Uhoraho ubwe wakubujije kumena amaraso no kwihorera n’ikiganza cyawe. Ndetse abanzi bawe n’abandi bose bashaka kugirira nabi umutegetsi wanjye, na bo barakaba nka Nabali!

27None rero, mutegetsi wanjye, iri turo umuja wawe akuzaniye, urihe abagaragu bawe muri kumwe,

28kandi ndakwinginze ngo ubabarire umuja wawe icyaha cye. Uhoraho ntazabura kubakira umutegetsi wanjye inzu ihamye, kuko umutegetsi wanjye arwana intambara z’Uhoraho, kandi ikibi ntikikakurangweho iminsi yose y’ubugingo bwawe.

29Mutegetsi wanjye, abantu baraguhagurukiye, kugira ngo bagucuze ubugingo bwawe, ariko ubugingo bw’umutegetsi wanjye buzaba hamwe n’ubw’abazima iruhande rw’Uhoraho, Imana yawe. Naho ubw’abanzi bawe, Uhoraho azabujugunyisha kure umuhumetso we.

30Igihe Uhoraho azakuzurizamo ibyiza byose yakuvuzeho, azakugira umutware wa Israheli.

31Nuko rero, mutegetsi wanjye, wihugana umena amaraso ku busa, cyangwa se ngo uteshuke ushaka kwihorera ubwawe. Maze Uhoraho namara kugororera umutegetsi wanjye, uzibuke umuja wawe.»

Urupfu rwa Nabali. Dawudi acyura Abigayila

32Dawudi asubiza Abigayila, ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Israheli, yo yakohereje uyu munsi, kugira ngo unsanganire!

33Nihashimwe ubwenge bwawe kandi nawe ubwawe ubishimirwe, kuko uyu munsi wambujije kumena amaraso no kwihorera n’ikiganza cyanjye!

34Kandi ni ukuri koko, ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli yambujije kukugirira nabi, kuko iyo utaza wihuta kunsanganira, bwari gucya nta gisigaye kwa Nabali, habe n’umwe mu bahungu be.»

35Nuko Dawudi yakira amaturo Abigayila yamuzaniye, maze aramubwira ati «Ngaho itahire iwawe amahoro! Ibyo wasabye nabyumvise kandi byose ndabikwemereye.»

36Abigayila agaruka kwa Nabali, asanga mu nzu iwe yatekesheje ibiribwa by’ibirori nk’iby’umwami. Umutima we wari unezerewe kubera ko yari yasinze cyane, bituma Abigayila atagira icyo amubwira kugeza ko bucya.

37Bukeye mu gitondo, Nabali amaze gusinduka, umugore we amutekerereza ibyari byabaye byose. Nuko umutima wa Nabali urahahamuka, maze uhinduka nk’ibuye.

38Hashize iminsi igera ku icumi, Uhoraho akubita Nabali arapfa.

39Dawudi aza kumenya ko Nabali yapfuye, aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho wamburaniye mu bitutsi byose Nabali yantukaga, kandi akabuza umugaragu we kugira nabi, none Uhoraho akaba yituye Nabali inabi ye.»

Dawudi atuma kuri Abigayila, kumubaza ko ashobora kumubera umugore.

40Abagaragu ba Dawudi bajya kwa Abigayila i Karumeli, maze baramubwira bati «Dawudi yakudutumyeho ngo tumukuzanire umubere umugore.»

41Nuko arahaguruka, yubama ku butaka imbere yabo, maze aravuga ati «Dore umuja wawe yiteguye koza ibirenge by’abagaragu b’umutegetsi wanjye.»

42Abigayila ahaguruka bwangu ajya ku ndogobe ye, ajyana n’abaja be batanu, akurikira intumwa za Dawudi. Nuko aba umugore we.

43Ubundi kandi Dawudi yari yaranarongoye Ahinowamu, wakomokaga i Yizireyeli; nuko bombi baba abagore be.

44Naho Mikali, wahoze ari umugore wa Dawudi, ise Sawuli yari yaramushyingiye Paliti, mwene Layishi, wari utuye i Galimu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help