Icya kabiri cy'Abami 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ataliya yiha ubutegetsi i Yeruzalemu (841–835)(2 Matek 22.10–12)

1Ataliya, nyina wa Okoziya, abonye ko umwana we apfuye, yiyemeza kwicisha abantu bose bakomokaga ku mwami.

2Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu akaba na mushiki wa Okoziya, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abahisha mu cyumba cy’ingoro bararagamo, Ataliya ntiyaba akimwishe.

3Yowasi abana n’uwo murezi imyaka itandatu mu Ngoro y’Uhoraho, ubwo Ataliya yategekaga igihugu.

Yowasi yimikirwa ubwami(2 Matek 23.1–21)

4Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada atumiza abategetsi bakuru b’ingabo z’Abakari n’ingabo zarindaga ibwami, bamusanga mu Ngoro y’Uhoraho. Asezerana na bo kandi abarahiriza mu Ngoro y’Uhoraho, hanyuma abereka umwana w’umwami.

5Arabategeka, ati «Dore ibyo mugiye gukora: muri mwe, abagize umutwe ugomba gufata igihe ku munsi w’isabato, bo bazakora uko bisanzwe: bamwe bazarinda ingoro y’ibwami,

6abandi bazahagarara ku irembo rya Suri, abasigaye bazahagarara ku irembo ry’inyuma y’inzu y’intumwa z’ibwami, maze bazabuze umuntu wese kwinjira mu Ngoro Y’Uhoraho.

7Naho abagize imitwe ibiri itazaba igomba gukora ku munsi w’isabato, mwebwe muzinjire mu Ngoro y’Uhoraho, maze muzakikize umwami.

8Buri wese kandi azabe afite intwaro mu ntoki. Uzashaka kubacamo muzamwice. Muzahore mushagaye umwami aho agiye hose.»

9Abatware b’abasirikare bakora nk’uko umuherezabitambo Yehoyada yabategetse. Buri wese afata abantu be, ari abajya mu mirimo yo ku isabato, ari n’abayirangije, bose baragenda basanga umuherezabitambo Yehoyada.

10Umuherezabitambo aha abatware b’abasirikare amacumu n’ingabo by’umwami Dawudi byabaga mu Ngoro y’Uhoraho.

11Abarinzi b’ibwami bahagarara bafite intwaro mu ntoki bakikije umwami, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro kugera mu rw’ibumoso, hafi y’urutambiro imbere y’Ingoro.

12Nuko Yehoyada asohora umwana w’umwami, amwambika ikamba ry’ubwami, amuha n’ibindi biranga ubwami. Bamwimikisha amavuta, hanyuma abantu bose bakoma amashyi biyamirira, bavuga bati «Umwami aragahoraho!»

13Ataliya yumvise rubanda rusakuza, agenda abasanga aho bari bari mu Ngoro y’Uhoraho.

14Aritegereza, abona umwami ahagaze hafi y’inkingi y’Ingoro nk’uko byari umuhango usanzwe, abatware n’abavuza amakondera bamuri iruhande, n’abantu bose bo mu gihugu banezerewe kandi bavuza uturumbeti. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye asakuza, ati «Ubugambanyi! Ubugambanyi!»

15Umuherezabitambo Yehoyada abwira abatware bakuru b’ingabo bategeka abarinzi, agira ati «Nimumusohore mumucishe hagati y’imirongo y’ingabo! Umukurikira mumwicishe inkota!» Koko rero, umuherezabitambo yari yavuze ati «Umwamikazi ntazicirwa mu Ngoro y’Uhoraho.»

16Bajyana Ataliya, bamunyuza mu irembo amafarasi yanyuragamo, bamugejeje ku ngoro y’umwami bamutsinda aho.

17Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho, kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho; umwami n’umuryango na bo bagirana isezerano imbere ye.

18Hanyuma imbaga yose ijya ku ngoro ya Behali, bamenagura intambiro ze zose n’amashusho ye babimaraho; na Matani, umuherezabitambo wa Behali, bamwicira imbere y’urutambiro.

Umuherezabitambo Yehoyada atoranya abo kurinda Ingoro y’Uhoraho,

19hanyuma afata abatware b’abasirikare b’Abakari, intumwa z’ibwami na rubanda bose; bavana umwami mu Ngoro y’Uhoraho, baramumanukana banyuze mu irembo ry’intumwa z’ibwami, bagera mu ngoro y’umwami. Bagezeyo, Yowasi yicara ku ntebe y’ubwami.

20Abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Ataliya we bari bamwicishije inkota, mu ngoro y’umwami.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help