Abalevi 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

ITEGEKO RYO KUBA INTUNGANEAmategeko yerekeye amaraso

1Uhoraho abwira Musa, ati

2«Itegeko ry’Uhoraho rikurikira uzarimenyeshe Aroni, abahungu be, hamwe n’Abayisraheli bose.

3Hari ubwo umuntu wo mu nzu ya Israheli ashobora kwica ikimasa cy’inkone, umwana w’intama, cyangwa ihene. Iyo abyiciye mu ngando cyangwa inyuma yayo,

4ntabijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo abiture Uhoraho, ayo maraso aba yamennye aramuhama. Umuntu nk’uwo azacibwe mu muryango we.

5Bityo Abayisraheli, aho guturira amatungo yabo ku gasozi, bazajya bayashyikiriza umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ayo matungo azaniwe Uhoraho rero, bazajya bayamuturaho igitambo cy’ubuhoro.

6Amaraso y’ibyo bitambo, umuherezabitambo, azayaminjagira ku rutambiro rw’Uhoraho ruri imbere y’ihema ry’ibonaniro. Ibinure na byo, umuherezabitambo azabitwika, bibe igitambo gifite impumuro yurura Uhoraho.

7Ibyo bizarinda Abayisraheli kongera kubahiriza za ruhaya zirya zibuyera mu butayu, no kuzitura ibitambo bikojeje isoni. Kuva mu gisekuru kugera mu kindi, ibyo bizababera itegeko ridakuka.

8Uzongere kandi ubabwire uti ’Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, natura igitambo gitwikwa cyangwa igitambo kindi,

9ntakijyane imbere y’ihema ry’ibonaniro kugira ngo akimurikire Uhoraho, uwo muntu nyine azacibwe mu muryango we.

10Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo nibanywa amaraso, nzabarakarira maze mbace mu muryango wabo.

11Impamvu y’ibyo ni uko ubuzima bw’ikiremwa buba mu maraso yacyo; kandi rero jyewe ayo maraso narayabahaye kugira ngo mukorere ku rutambiro umuhango wo kurokora ubuzima bwanyu.

12Ni yo mpamvu nabwiye Abayisraheli ko nta n’umwe muri bo uzanywa amaraso, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo.

13Umuntu wese wo mu nzu ya Israheli cyangwa umunyamahanga ubatuyemo nahiga inyamaswa cyangwa inyoni iribwa maze akayica, amaraso yayo azayasuke hasi, ayarenzeho igitaka.

14Impamvu ni uko, igihe cyose ikiremwa kiba kigihagaze, amaraso yacyo aba ari yo buzima bwacyo. Ni cyo gituma nabwiye Abayisraheli ko batazanywa amaraso y’ikiremwa icyo ari cyo cyose, kuko amaraso yacyo aba ari yo buzima bwacyo. Uzayanywa, azacibwe mu muryango we.

15Umuntu wese, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga, narya itungo ryapfuye cyangwa ryatanyaguwe n’inyamaswa zo mu ishyamba, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. Hanyuma, azaba asukuwe.

16Utazamesa imyambaro ye, maze ngo yiyuhagire, icyaha cye kizamuhama.’»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help