Imigani 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Wihubuka ngo ugire uwo wishingira

1Mwana wanjye, niba warishingiye mugenzi wawe, hakaba hari n’undi mwagiranye amasezerano,

2niba rero waraguye mu mutego biturutse ku magambo y’akanwa kawe, n’imvugo yawe bwite ikaba ari yo ikuboshye,

3dore uko uzagenza, mwana wanjye, kugira ngo wigobotore. Kubera ko mugenzi wawe yakwigaruriye, genda umwinginge, umuguyaguye.

4Uramenye ntuzasinzire cyangwa ngo urushye ugoheka;

5ugomba kwibohora mu mutego, nk’uko isha cyangwa inyoni zigobotora iyo zatezwe.

Urutozi ruzabere urugero umunebwe

6Wowe w’umunebwe, sanga urutozi! Uzitegereze imigenzereze yarwo, uzahungukira ubwenge.

7Nta we urugenzura, ntirugira umukoresha cyangwa umutware.

8Mu mpeshyi rwishakira ibizarutunga, naho ku mwero rugahunika ibiryo byarwo.

9Wowe w’umunebwe, uzaryamira kugeza ryari? Uzabaduka mu bitotsi byawe ryari?

10Uti «Henga nsinzire gato, ngoheke gato, nirambike gato, mbe nipfumbase!»

11Ngaha rero ubukene bwagutungura nk’igisambo, n’ubwinazi bukakugwa gitumo nk’igisumizi.

Imyifatire y’umugome

12Umuntu w’imbunzamunwa aba ari ikiburaburyo n’inkozi y’ibibi!

13Agenda yica ijisho, akavugisha ibirenge, agaca amarenga akoresheje intoki.

14Ubutindi bumwarika ku mutima, agahorana imigambi y’ubugome, kandi aba ari gashozantambara.

15Ni yo mpamvu amakuba azamugwa gitumo, akenyagurike ibi bitagira urwungo.

Icyo Uhoraho yanga

16Hari ibintu bitandatu Uhoraho yanga, hakaba na birindwi bimutera ishozi. Ni ibi:

17amaso y’agasuzuguro,

akarimi kabeshya,

ibiganza bimena amaraso

y’umwere,

18umutima wiga imigambi

y’ubugome,

intambwe zikatarije ikibi,

19uwo batanzeho umugabo,

akemeza ibinyoma,

n’uwigira gashozantambara mu bavandimwe.

Kwirinda ubusambanyi

20Mwana wanjye, uzakurikize amategeko ya so, kandi woye guhinyura inyigisho za nyoko.

21Uzabikomeze ku mutima igihe cyose, kandi uhore ubyiziritse ku ijosi.

22Aho uzajya hose bizakuyobore, bibe hafi y’uburiri bwawe bikubikire, maze abe ari byo utekereza ukangutse.

23Koko rero, itegeko ni itara, naho inyigisho ikaba urumuri. Inama z’uburere bwiza ni inzira y’ubuzima,

24ni zo zizakurinda umugore w’inkozi y’ibibi, n’akarimi gasize umunyu k’umuvantara.

25Ntuzararikire uburanga bwe mu mutima wawe, kandi ntuzemere ko akwicira ijisho,

26kuko umugore w’indaya aba yishakira igisate cy’umugati, naho uwashyingiwe, iyo musambana, ashobora kukwicira ubuzima.

27Umuntu yakwirahuriraho umuriro ate, maze imyenda ye ntishye?

28Naho se uwagenda hejuru y’amakara agurumana, ibirenge bye byareka gushya bite?

29Nguko uko bigendekera ushigukira umugore wa mugenzi we: uzamujyaho wese, ntazamuvaho amahoro.

30Igisambo kibira ko gishonje, kugira ngo cyuzuze igifu cyacyo kirimo ubusa, ibyo ntikibigayirwa.

31Nyamara ariko iyo gifashwe, gisubiza ibyo cyibye incuro ndwi, kigatanga ibyo gifite mu nzu byose.

32Naho usambanya umugore w’undi aba ari umusazi; amukomoraho intandaro y’urupfu.

33Bimukururira inkoni n’ibitutsi, kandi ikimwaro cye ntigihanagurika.

34Koko rero, gufuha bizatera umugabo umujinya mwinshi, yoye kuzagira impuhwe mu gihe cyo kwihorera.

35Nta ndishyi ibaho azemera; nta yo azakira n’iyo wamuhongera ibya mirenge.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help