1Twabivugaho iki rero? Twigumire mu cyaha se ngo ineza ikunde igwire?
2Ntibikabeho! Ko twebwe twapfuye ku cyaha, twakomeza dute kubaho muri cyo?
3Ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo?
4Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya.
5Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka.
6Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha.
7Kuko upfuye, aba ahanaguweho icyaha.
8Niba rero twarapfanye na Kristu, twemera ko nanone tuzabaho hamwe na We.
9Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha.
10Kuko igihe apfuye, yapfuye ku cyaha rimwe rizima; naho kuba ariho, abereyeho Imana.
11Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu.
12Icyaha rero nticyongere kugenga umubiri wanyu uzapfa ngo gitume mwumvira irari ryawo.
13Kandi imibiri yanyu ntimukayegurire icyaha ngo ibe intwaro z’ukugira nabi, ahubwo nimugandukire Imana nk’abazima bavuye mu bapfu, imibiri yanyu muyegurire Imana ibe intwaro z’ubutungane.
14Koko rero icyaha ntikikibafiteho ububasha, kuko mutakigengwa n’amategeko, ahubwo mugengwa n’ineza.
Guharanira ubutungane15Bite rero? Tuzacumure se ngo aha ntitukigengwa n’amategeko, tugengwa n’ineza? Oya ntibikabe!
16Mbese ntimuzi ko uwo mwiyeguriye mukamubera abagaragu bamwumvira, muba mumubereye koko abagaragu bagomba kumwumvira, cyaba icyaha gishyira urupfu, kwaba ukumvira gutanga ubutungane?
17Imana ishimwe kuko mwahoze muri abagaragu b’icyaha none mukaba mwarayobotse mubikuye ku mutima inyigisho mwaragijwe.
18Mwarokowe ubucakara bw’icyaha, muhinduka abagaragu b’ubutungane.
19Ndavuga ku buryo bw’abantu mbitewe n’intege nke zanyu. Ubwo mwari mwareguriye imibiri yanyu gukora ibiterasoni n’ubwigomeke, noneho rero nimuyegurire ubutungane butanga ubutagatifu.
20Koko rero, igihe mwari abagaragu b’icyaha, ntimwagengwaga n’ubutungane.
21Mbese byabunguye iki icyo gihe? Ko ahubwo ubu ngubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu.
22Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha, mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo bw’iteka.
23Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.