Intangiriro 50 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ihambwa rya Yakobo

1Nuko Yozefu yubama ku ruhanga rwa se, arusukaho amarira, kandi ararusoma.

2Nyuma Yozefu ategeka abaganga be kosa umurambo wa se, maze abo baganga bosa umurambo wa Israheli.

3Ibyo bimara iminsi mirongo ine yose, kuko bosaga iminsi ingana ityo. Abanyamisiri bamuririra iminsi mirongo irindwi.

4Igihe cyo kurira kirangiye, Yozefu abwira abo mu ngoro ya Farawo, ati «Niba mbafiteho ubucuti, nimugende mubwire farawo, muti

5’Data yandahije agira ati: Ngiye gupfa, mfite imva nicukuriye mu gihugu cya Kanahani; ni ho uzampamba.’ Undeke ngende njye guhamba data, nzagaruka.»

6Farawo arasubiza ati «Genda, uhambe so uko yabikurahije.»

7Yozefu ajya guhamba se. Agenda aherekejwe n’abagaba ba Farawo bose, n’abanyacyubahiro bo mu ngoro ye, n’abanyacyubahiro bo mu gihugu cyose cya Misiri.

8Bazamukana n’umuryango wa Yozefu wose, na bene se, n’umuryango wa se. Mu karere ka Gosheni bahasiga gusa abana, imikumbi n’amashyo.

9Bajyana n’amagare n’abahetswe n’amafarasi, mbese bagiye ari ikivunge.

10Bageze i Goreni‐ha‐Atadi, hakurya ya Yorudani, bahacurira umuborogo mwinshi kandi ukomeye. Naho Yozefu yiraburira se iminsi irindwi.

11Bene igihugu, Abakanahani, babonye iyo mihango yo kwirabura yaberaga i Go‐reni‐ha‐Atadi, baravuga bati «Dore ukwirabura gukomeye kw’Abanyamisiri.» Ngiyo impamvu yatumye bita aho hantu Abeli‐Misirayimu (bisobanura ngo ’Ukwirabura kwa Misiri’); ni hakurya ya Yorudani.

12Abahungu ba Yakobo bamugenzereza uko yari yababwiye.

13Bamujyana mu gihugu cya Kanahani, bamuhamba mu buvumo buri mu murima w’i Makipela, Abrahamu yari yaraguze na Efuroni w’Umuheti, ngo ube ubukonde bwo guhambamo, ahareba i Mambure.

14Amaze guhamba se, Yozefu asubira mu Misiri hamwe na bene se n’abari bajyanye na we gutabara.

Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yozefu

15Bene se wa Yozefu babonye se amaze gupfa, barabwirana bati «None Yozefu yatwanga akatwitura inabi twamugiriye?»

16Ni ko gutuma kuri Yozefu, bati «Mbere yo gupfa, so yaradutegetse ngo

17muzabwire Yozefu muti ’Nyabuneka, babarira bene so igicumuro n’icyaha bakoze. Ni koko, bakugiriye nabi bitavugwa! None, nyabuneka, babarira igicumuro cy’abagaragu b’Imana ya so.’» Nuko Yozefu arizwa n’ayo magambo bamubwiye.

18Bene se na bo ubwabo bariyizira, bikubita hasi imbere ye, baramubwira bati «Dore turi abacakara bawe!»

19Yozefu arabasubiza ati «Nimushyitse umutima mu nda. Mbese murakeka ko ngiye kwishyira mu cyimbo cy’Imana?

20Inabi mwari mwangiriye, Imana yayihinduyemo ibyiza, kugira ngo imbaga nyamwinshi irokoke, uko mubiruzi none.

21Maze noneho nimushyitse umutima mu nda! Nzabatunga, mwebwe n’abana muri kumwe.» Arabahumuriza, kandi ababwirana umutima utaryarya.

22Nuko Yozefu n’umuryango wa se batura mu Misiri. Yozefu aramba imyaka ijana n’icumi,

23abona abuzukuruza bavuka kuri Efurayimu, ndetse abahungu ba Makiri mwene Manase bavukira ku bibero bye.

24Yozefu abwira bene se, ati «Dore ngiye gupfa ariko Imana izabatabara maze ibakure muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yasezeranyije indahiro Abrahamu, Izaki, na Yakobo.»

25Nuko Yozefu arahiza bene Israheli, ati «Umunsi Imana yabatabaye muzajyane amagufwa yanjye.»

26Yozefu apfa amaze imyaka ijana na cumi. Bosa umurambo, nuko bawushyira mu isanduku yo guhambamo, mu Misiri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help