1Ikimenyetso gikomeye kigaragara mu ijuru: yari umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri mu nsi y’ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri.
2Yari atwite, kandi ariho atakishwa n’ibise n’imibabaro y’iramukwa.
3Nuko ikindi kimenyetso kigaragara mu ijuru: cyari Ikiyoka nyamunini kandi gitukura nk’umuriro, kikagira imitwe irindwi n’amahembe cumi, n’amakamba arindwi kuri iyo mitwe uko ari irindwi.
4Umurizo wacyo usakuma igice cya gatatu cy’inyenyeri uzihananturira ku isi. Icyo Kiyoka rero gihagarara imbere y’uwo Mugore wari wegereje kubyara, kugira ngo giconcomere umwana ukivuka.
5Nuko abyara umwana w’umuhungu: ugomba kugenga amahanga yose n’inkoni y’icyuma. Maze uwo mwana we ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami.
6Hanyuma Umugore ahungira mu butayu, aho Imana yamuteguriye umwanya, kugira ngo abe yo agaburirwa mu minsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.
7Nuko mu ijuru intambara irarota: Mikayeli n’abamalayika be barwana na cya Kiyoka; na cyo kirabarwanya hamwe n’abamalayika bacyo,
8ariko ntibabasha gutsinda, kandi ntibongera ukundi kugira umwanya wabo mu ijuru.
9Cya kiyoka nyamunini kirahananturwa: ya Nzoka ya kera na kare, ari yo bita «Sekibi na Sekinyoma», wa wundi uyobya isi yose. Nuko gihananturirwa ku isi hamwe n’Abamalayika bacyo.
10Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti «Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa Kristu wayo: kuko Kareganyi, wahoraga arega abavandimwe bacu ku Mana yacu amanywa n’ijoro, ahanantuwe.
11Nyamara bo bamutsindishije amaraso ya Ntama n’ijambo babereye abahamya. Bemeye guhara amagara yabo, kugeza ku rupfu.
12Kubera iyo mpamvu, ijuru niryishime, namwe abarituye munezerwe! Naho mwebwe, isi n’inyanja mwiyimbire, kuko Sekibi yamanutse abasanga n’uburakari bwinshi, kandi akaba azi ko ashigaje igihe gito.»
13Ikiyoka rero kibonye ko gihananturiwe ku isi, kiruka gikurikiranye wa Mugore wari wabyaye umwana w’umuhungu.
14Ariko wa Mugore ahabwa amababa abiri nk’aya kagoma nini cyane, kugira ngo aguruke ajya mu butayu kure ya ya Nzoka, ahantu yari yateguriwe ngo ahamare igihe, n’ibihe, n’inusu y’igihe, agaburirwa.
15Nuko ya Nzoka ivundereza ibintu bimeze nk’uruzi rw’amazi inyuma ya wa Mugore, kugira ngo atwarwe n’imivu y’ibyo bizi,
16nyamara isi iramutabara; ubutaka burabumbuka maze bumira rwa ruzi ruvunderejwe na cya Kiyoka.
17Kubera uburakari cyari gifitiye uwo Mugore, icyo Kiyoka kijya kurwanya abasigaye mu bamukomokaho, abubahiriza amategeko y’Imana kandi bagakomera ku buhamya bwa Yezu.
18Hanyuma kibunda mu musenyi wo ku nyanja.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.