Imigani 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Uhoraho azirana n’iminzani ibeshya,

ariko akunda ibipimo by’ukuri.

2Ubwirasi buhamagara ikimwaro,

ariko abiyoroshya bahorana ubuhanga.

3Umurava w’abantu b’intabera ni wo ubayobora,

ariko ubugome bw’abagambanyi ni bwo bubarimbura.

4Umunsi w’urubanza nuza, ubukire nta cyo buzaba bukimaze,

ariko ubutungane bwo bukiza ingoyi y’urupfu.

5Ubutungane bw’umuntu w’indakemwa bumuringaniriza inzira,

ariko umugiranabi yicwa n’ubugome bwe.

6Ubutungane bw’abantu b’intabera burabakiza,

naho abagambanyi bagafatwa n’irari ryabo.

7Iyo umugiranabi apfuye, amizero ye aba ashize,

n’ubukungu yishingikirizagaho, nta cyo buba bukimumariye.

8Intungane irokorwa mu makuba,

umugiranabi akayagwamo mu cyimbo cyayo.

9Umunwa w’umugome urimbura mugenzi we,

naho intungane zikarokorwa n’ubumenyi bwazo.

10Iyo intungane zinezerewe, umugi wose urishima,

iyo abagiranabi barimbutse, impundu ziravuga.

11Umugisha w’abantu b’intabera wubaka umugi,

naho umunwa w’abagiranabi ukawusenya.

12Usuzugura mugenzi we, aba ari imburabwenge,

ariko umuntu uzi ubwenge aricecekera.

13Nyir’ugusebanya amena amabanga,

utari inzimuzi ahishira byinshi.

14Imbaga itagira umutware, irorama,

naho umukiro uturuka ku bajyanama benshi.

15Uwishingira abandi yikururira ibyago,

ariko uwirinda kubemararira agira amahoro.

16Umugore ugwa neza ahabwa ikuzo,

abantu b’abanyamwete bakaronka ubukungu.

17Umuntu w’umunyampuhwe yigirira neza ubwe,

naho umunyamwaga ababaza umubiri we.

18Umugiranabi aronka inyungu idafashe,

naho ubiba ubutungane agahabwa igihembo gishyitse.

19Ukomera ku butungane aba agana ubuzima,

uwoma mu nyuma y’ikibi agasanga urupfu.

20Imitima y’uburyarya itera ishozi Uhoraho,

ab’umutima uboneye akabatonesha.

21Nta kabuza umugiranabi azahanwa,

ariko abakomoka ku ntungane bazakizwa.

22Umugore w’uburanga ariko utagira ubwenge,

ni nk’impeta ya zahabu ikwikiye ku kizuru cy’ingurube.

23Intungane zihora zishaka icyiza gusa,

naho abagiranabi bikururira uburakari.

24Hariho abatanga batitangiriye itama, bakongererwa,

hari n’abagundira ibintu bagakabya, bagatindahara.

25Umutima ugira ubuntu uzatengamara,

uwicira inyota abandi, na we azayikizwa.

26Uwimana ingano, rubanda baramuvuma,

ariko uzigurisha bamwifuriza umugisha.

27Ushaka icyiza azatoneshwa,

naho ugambiriye ikibi, kizamwokama.

28Uwiringira ubukire bwe, azarimbuka,

naho intungane zizasagamba nk’amababi atoshye.

29Utera impagarara mu rugo rwe, bizamuviramo umuyaga,

kandi umusazi azagaragira umunyamutima.

30Imbuto y’intungane ni nk’igiti cy’ubuzima,

naho abagiranabi bagakinduka.

31Niba intungane ihabwa ibiyikwiye ikiri ku isi,

hazacura iki ku bagome n’abanyabyaha?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help