Izayi 36 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

VI. INYONGERASenakeribu atera igihugu cya Yuda(2 Bami 18.13–37)

1Mu mwaka wa cumi n’ine w’ingoma ya Hezekiya, Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, atera imigi yose ikomeye yo mu gihugu cya Yuda, arayitsinda.

2Umwami w’Abanyashuru wari i Lakishi, yohereza ku mwami Hezekiya, i Yeruzalemu, umufasha w’ingando we bwite, aherekejwe n’ingabo nyinshi. Baragenda, bagezeyo umufasha w’ingando ahagarara ku muhanda hafi y’umuyoboro w’amazi uyavana mu cyuzi cya ruguru ukayageza ku murima w’umumeshi.

3Nuko umutegeka w’ingoro witwa Eliyakimu mwene Hilikiyahu, umwanditsi Shebuna, n’umunyamabanga w’umwami witwa Yowa mwene Asafu, barahamusanga.

4Umufasha w’ingando wa Senakeribu arababwira ati «Nimugende mubwire Hezekiya, muti ’Umwami mukuru, ari we mwami w’Abanyashuru, arabajije ngo: Icyo wishingikirijeho ni iki ?

5Uribwira ko amagambo atagira shinge ari yo uzakuraho inama n’ubutwari byo gushoza urugamba ? Ni nde rero wishingikirije kugira ngo ube waranyivumbagatanyijeho ?

6Uwo wiringiye ubu — ari we Misiri — ameze nk’urubingo rwavunaguritse, maze rugasesereza ikiganza cy’urwishingikirijeho rukagikomeretsa. Uko ni ko Farawo, umwami wa Misiri, amerera abamwizera.

7Ahari ubwo mwansubiza muti ’Uwo twishingikirijeho ni Uhoraho Imana yacu’, nyamara se si we Hezekiya yasenyeye amasengero y’ahirengeye n’intambiro zaho, agategeka Yuda na Yeruzalemu kujya bambariza imbere y’urutambiro rw’i Yeruzalemu.

8Ngaho tinyuka utege na databuja, umwami w’Abanyashuru, maze nzaguhe amafarasi ibihumbi bibiri niwibonera abantu bo kuyagenderaho!

9Ubwo washobora no gutsimbura n’umwe wo mu bagaragu boroheje ba databuja? Rero ngo wizeye ko Abanyamisiri bazaguha amagare n’abanyamafarasi !

10Ubona ko naje gutera iki gihugu no kukiyogoza ntabitegetswe n’Uhoraho ? Uhoraho ni we wambwiye ati ’Zamuka, utere kiriya gihugu, ukirimbure !’»

11Eliyakimu, Shebuna, na Yowa basubiza uwo mufasha wa Senakeribu, bati «Tubabarire utubwire, twebwe abagaragu bawe, mu rurimi rw’Abaramu kuko turwumva; woye kutuvugisha mu rw’Abayuda rwumvwa n’abantu bari hejuru y’urukuta.»

12Ariko umufasha w’ingando arabasubiza ati «Ubwo se murabona ko ayo magambo, databuja yantumye kuba ari mwe mwenyine nyabwira na shobuja gusa ? Ntiyantumye ahubwo kuri aba bantu bicaye ku rukuta, bagiye kurya amabyi yabo bakarenzaho inkari zabo kimwe namwe ?»

13Nuko umufasha w’ingando arahagarara avuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda, ati «Nimwumve amagambo y’umwami mukuru, umwami w’Abanyashuru !

14Umwami aravuze ngo ’Hezekiya ntakomeze kubashuka, kuko adashobora kubarokora.

15Hezekiya ntababeshye ngo mwizere Uhoraho, avuga ngo : Nta shiti, Uhoraho azadukiza, uyu mugi ntuzigarurirwa n’umwami w’Abanyashuru.

16Ntimwumve Hezekiya, kuko umwami w’Abanyashuru avuze ngo: Nimunsabe amahoro,

17mungarukire, maze buri wese azarye imbuto z’imizabibu ye n’iz’imitini ye, anywe n’amazi yo mu kizenga cye, mu gihe mugitegereje ko nza nkabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu, igihugu cyera ingano kikengerwamo divayi, igihugu kibamo imigati kikera n’imizabibu.

18Nimureke kumva aya Hezekiya ubabwira ababeshya ngo: Uhoraho azabakiza! Hari ubwo imana z’abanyamahanga zigeze zishobora kugobotora ibihugu byabo mu maboko y’umwami wa Ashuru?

19Imana z’i Hamati n’iz’i Arupadi ziri he ? Iz’i Sefaruwayimu ziri he ? Imana zo mu gihugu cya Samariya zo ziri hehe ? Zashoboye se kurokora Samariya ikiganza cyanjye ?

20Ni izihe muri izo mana zose z’ibyo bihugu zabashije kugobotora ibihugu byazo mu ntoki zanjye, ngo bibe byakwemeza ko Uhoraho yakura Yeruzalemu mu maboko yanjye ?»

21Bose baraceceka, ntibagira ijambo na rimwe bamusubiza kuko umwami yari yategetse ati «Ntimumusubize.»

22Umutegeka w’ingoro Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, umwanditsi Shebuna, na Yowa mwene Asafu wari umunyamahanga, bagaruka bashishimuye imyambaro yabo, basanga Hezekiya, bamutekerereza ibyo umufasha w’ingando yababwiye byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help