Yudita 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Oloferinesi ategekwa guhana abatumviye Nebukadinetsari

1Mu mwaka wa cumi n’umunani, ku wa makumyabiri na kabiri w’ukwezi kwa mbere, ibwami batangira guhwihwisa bavuga ko Nebukadinetsari, umwami w’Abanyashuru, yaba agiye kwihorera ku isi yose nk’uko yari yarabivuze.

2Amaze guhamagaza abatware b’ingabo ze n’ibyegera bye, akorana na bo inama mu muhezo, yiyemeza ubwe kurimbura no gutsemba isi yose.

3Nuko bemeza kwica abari bimye amatwi impuruza ye bose.

4Inama irangiye, Nebukadinetsari, umwami w’Abanyashuru, ahamagara Oloferinesi, umugaba mukuru w’ingabo ze, wari umwungirije, maze aramubwira ati

5«Umwami w’ikirenga, umutegetsi w’isi yose avuze atya: Haguruka ugende, ujyane abagabo bazwiho kuba intwari nk’ibihumbi ijana na makumyabiri bagenda ku maguru, n’abazi kurwanira ku mafarasi ibihumbi cumi na bibiri, hamwe n’amafarasi menshi,

6maze utere intara yose y’iburengerazuba, kuko abo bantu banze kunyumvira.

7Babwire ko ubutaka n’amazi ari ibyanjye kuko ngiye kubarwanya kubera uburakari banteye. Ubutaka bwabo nzaburibatisha ibirenge by’ingabo zanjye, nzibateze zisahure hose.

8Inkomere zabo zizuzura imibande, maze imigezi n’inzuzi bisendere imirambo yabo.

9Abahonotse nzabajyana bunyago iyo gihera!

10Naho wowe genda, ubanze ungarurire izo ntara zabo zose. Abazakwiyegurira uzabanzigamire kugeza ku munsi nzabaciraho urubanza.

11Naho abazanga kukumvira, aho uzababona hose, ntuzabababarire: uzabice rubi kandi ibyabo byose binyagwe muri icyo gihugu cyose.

12Mbirahiriye ku buzima bwanjye, no ku bubasha bw’ingoma yanjye: ibyo mvuze, nzabikoresha ukuboko kwanjye.

13Naho wowe, ntuzagire itegeko na rimwe mu ya shobuja urengaho; ahubwo uzayakurikize nk’uko nabigutegetse, kandi bidatinze.»

14Akiva kwa shebuja, Oloferinesi ahamagaza ibikomangoma byose, abatware, n’abandi bagaba b’ingabo za Ashuru.

15Arobanura abagabo b’imena ku rugamba, nk’uko shebuja yari yabimutegetse, ageza nko ku bihumbi ijana na makumyabiri, n’abarashi bahetswe n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri.

16Abakwiza ingamba mbese nk’uko bisanzwe mu ntambara.

17Nuko afata ingamiya, indogobe n’inyumbu nyinshi cyane ngo ziheke imitwaro; afata n’intama, ibimasa n’ihene bitabarika bizabatunga.

18Afata n’impamba ihagije kuri buri wese, hamwe na zahabu na feza nyinshi ivuye ibwami.

19Nuko rero, Oloferinesi n’ingabo ze zose babanziriza umwami Nebukadinetsari, baratabara. Bakwira mu ntara zose ziri ahagana iburengerazuba, bo n’amagare yabo y’intambara, n’ab’intwari barwanira ku mafarasi no ku maguru.

20Imbaga nyamwinshi ijyana na bo, imeze nk’inzige zitsitse, cyangwa nk’umusenyi wo ku butaka, kuko nta washoboraga kubabara kubera ubwinshi bwabo.

Aho ingabo za Oloferinesi zanyuze

21Bava i Ninivi bagenda iminsi itatu, berekeza mu kibaya cya Bekitileti. Bavuye i Bekitileti bajya guca ingando hafi y’umusozi uri ibumoso bwa Silisiya ya ruguru.

22Bavuye aho, Oloferinesi ajyana ingabo ze zose, ari abagendesha amaguru, ari abanyamafarasi n’abagendesha amagare y’intambara, bagenda berekeza mu karere k’imisozi miremire.

23Atsinda Pudi na Ludi, asahura abakomoka kuri Rasisi bose n’abakomoka kuri Ismaheli bari ahateganye n’ubutayu hepfo ya Kelewoni.

24Agenda akurikiye uruzi rwa Efurati, anyura muri Mezopotamiya yose, asenyagura imigi ikomeye yose iri ahisumbuye uruzi rwa Aburona, nuko agera ku nyanja.

25Yigarurira intara zose za Silisiya, arimbura abamurwanyaga bose, maze agera ku nkiko y’amajyepfo y’igihugu cya Yafeti, ahateganye na Arabiya.

26Amaze kugota Abamadiyani bose, atwika ingando zabo, ibiraro by’amatungo yabo arabiyogoza.

27Amanuka mu kibaya cya Damasi mu gihe cy’isarura ry’ingano, imirima ayiha inkongi y’umuriro; amatungo yabo magufi n’amaremare arayatsemba, imigi yabo arayisahura, ayogoza ibyaro, ataretse kwicisha inkota abasore babo bose.

28Abatuye ku nkombe y’inyanja barakangarana, ubwoba burabataha. Abo muri Sidoni na Tiri, abo muri Suri, Okina na Yamuniya bose baradagadwa. Abatuye Azoti na Eshikaloni bacura imiborogo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help