1Nimutege amatwi ijambo Uhoraho ababwira, bantu ba Israheli!
2Uhoraho avuze atya:
Ntimugakurikize imico y’abanyamahanga;
ibimenyetso byo mu kirere ntibikabakangaranye,
amahanga ni yo akangaranywa na byo.
3Ni koko, imigenzo yayo ni amanjwe:
baratema igiti mu ishyamba,
umunyabukorikori akakigegenesha icyuma,
4akagitakisha feza na zahabu,
maze akagitera imisumari, akoresheje inyundo,
kugira ngo kitajegajega.
5Ibyo bigirwamana bimeze nk’ibishusho bikanga inyoni mu murima w’imyungu; ntibivuga kandi bagomba kubyikorera kuko bidashobora kugenda. Ntibizabatere ubwoba, kuko nta kibi byabakorera, ariko na none nta n’akamaro byabagirira!
6Uhoraho, nta n’umwe muhwanye!
Uri igihangange, n’izina ryawe ni ikirangirire,
kubera ibigwi byaryo.
7Ni nde utakubaha, mwami w’amahanga?
Ibyo ni wowe bikwiye, kuko mu bahanga bose b’amahanga
no mu bihugu byose, nta n’umwe muhwanye.
8Bose, nta n’umwe usigaye,
bihinduye ibicucu maze bata ubwenge.
Inyigisho bahabwa muri ubwo bucucu,
ni zo zatumye bamera batyo.
9Ibyo bigirwamana ni feza isennye ituruka i Tarishishi,
cyangwa zahabu yo muri Ufazi;
byakozwe n’umunyabukorikori hamwe n’umucuzi,
babitakisha ibara ry’isine n’iritukura.
Nyamara ariko ntibibibuza kuba bikozwe n’abanyabukorikori.
10Ariko Uhoraho Imana ni umunyakuri,
ni Imana nzima, akaba n’umwami ubuziraherezo.
Iyo arakaye, isi ihinda umushyitsi,
amahanga ntashobora guhangara uburakari bwe.
11(Dore ibyo muzababwira: imana zitaremye isi n’ijuru, zigomba gucibwa
ku isi no mu nsi y’ijuru!)
12Uhoraho ni we waremesheje isi ububasha bwe,
ibiyituye abihangana ubuhanga,
ubwenge bwe aburamburisha ijuru.
13Iyo avuze wagira ngo ni amasumo y’amazi mu ijuru,
ni we ukoranya ibicu nyamunini mu mpera z’isi,
akarekura imirabyo imvura ikagwa,
kandi agakura imiyaga mu ndiri zayo.
14Umuntu wese arumirwa, bikamubera urujijo,
umucuzi wese agaterwa isoni n’ikigirwamana cye:
rwose amashusho ye ni ibinyoma, nta mwuka uyarimo.
15Byose ni ubucucu n’amanjwe baseka,
igihe cyo guhanwa nikigera, bizarimburwa.
16Naho Imana, yo mugabane wa Yakobo si uko iteye!
Yo, ni umuremyi wa byose;
Israheli ikaba ari umuryango yeguriweho umugabane;
Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni ryo zina rye.
Amakuba aregereje(Yeremiya:)
17Ngaho terura imitwaro yawe, wowe wugarijwe!
18Kuko Uhoraho avuze atya:
Ubu noneho ngiye kujugunya ku gasi abaturage b’iki gihugu,
kandi nkomeze mbabe hafi, kugira ngo batancika.
(Yeruzalemu:)
19Ndagowe! Mbega amakuba!
Igikomere cyanjye nticyomorwa!
Jyewe naribwiraga nti
«Ibyago byanjye ni ibyo, nzabyihanganira!
20None ihema ryanjye ryasenyutse,
imigozi yaryo yose yarandutse.
Abana banjye ntibakiriho.
Nta muntu ugihari ngo anshingire ihema ryanjye,
ngo anyegurire ingando yanjye!»
(Yeremiya:)
21Abashumba babaye ibicucu: ntibagishaka Uhoraho.
Ni yo mpamvu nta cyo bagishoboye,
amatungo akaba yaratereranywe.
22Ndumva induru ivuga itugana,
ni umuriri munini uturutse mu gihugu cy’amajyaruguru,
uje guhindura imigi ya Yuda itongo, n’isenga y’imbwebwe.
Yeremiya asabira umuryango we23Uhoraho, nzi ko umuntu atari we utegeka inzira ye;
umugenzi ntagene ubwe iby’urugendo rwe.
24Uhoraho, nkosora ariko mu rugero,
utabigiranye uburakari, kuko wahita unkuraho.
25Homborera umujinya wawe ku mahanga adashaka kukumenya,
ku bihugu bitiyambaza izina ryawe;
kuko baconcomeye inzu ya Yakobo,
barayiconcomera, bayitsembaho, igihugu cye barakiyogoza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.