Zaburi 20 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ryo gusabira umwami

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2Uhoraho arajye akumva ku munsi w’amage,

izina ry’Imana ya Yakobo rirakurengere!

3Arakoherereze ubuvunyi buturutse mu ngoro ye,

aho ari i Siyoni agushyigikire!

4Aribuke amaturo yawe yose,

ashime igitambo cyawe gitwikwa!

5Araguhe icyo umutima wawe wifuza,

akurangirize imigambi yawe yose!

6Ubwo rero natwe tuzavuza impundu kuko watsinze,

izina ry’Imana yacu turitwareho ibendera.

Uhoraho arakore ibyo usabye byose!

7Ubu ndabimenye: Uhoraho aha intore ye gutsinda;

aho ari mu ngoro ye yo mu ijuru arayumva,

akayiha gutsinda, ibikesheje ukuboko kwe.

8Bamwe biringira ibigare by’intambara,

abandi bakiringira amafarasi y’urugamba,

naho twebwe twiringira izina ry’Uhoraho Imana yacu,

akaba ari we twiyambaza.

9Bo barahindagana, bakagwa,

naho twebwe turahagarara, tukemarara.

10Uhoraho, uraduhere umwami kuganza,

kandi natwe ujye utwumva igihe tukwiyambaje.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help