Tobi 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Tobiti na Ana bashavuzwa n’uko umwana wabo atinze kugaruka

1Uko iminsi yahitaga, ni na ko Tobiti yabaraga iyo mu igenda no mu igaruka; ariko yose ishira umuhungu we atarahindukira.

2Nuko aribwira ati «Aho none ntiyaba yarafatiweyo? Cyangwa se, Gabayeli yaba yarapfuye, akaba yarabuze umuha za feza?»

3Atangira guhagarika umutima.

4Umugore we Ana yaravugaga ati «Umwana wanjye yarapfuye nta kabuza, ntakibarirwa mu bazima!» Maze atangira kurira no kuganya kubera umwana we, agira ati

5«Mbega ibyago! Ese rwose, mwana wanjye, ni iki cyatumye nkureka ukagenda, wowe nahoraga mpanze amaso, ngasenderwa n’ibyishimo?»

6Ariko Tobiti we akamubwira ati «Ceceka, muvandimwe, wikwimena umutwe; aracyariho ni muzima, gusa hari ibyabaruhirijeyo. Ikindi kandi, uwamuherekeje ni umuntu wo kwizerwa, bikubitiyeho ko ari n’umwe mu bavandimwe bacu. Wikwiheba rero, mugenzi wanjye, wagira utya ukabona nguyu araje.»

7Ariko Ana aramubwira ati «Wimbwira ubusa, rekera aho kumbeshya, umwana wanjye yarapfuye.» Maze buri munsi akanyaruka, akajya kurebera mu nzira umuhungu we yanyuze agenda, kuko ari nta n’umwe yizeraga. Izuba ryamara kurenga agataha, akarara arira iryo joro ryose, aganya, ntabashe no kugoheka.

Tobi agaruka kwa se

8Nuko iminsi cumi n’ine Raguweli yari yarahiriye ko umukobwa we azayimara mu bugeni irangiye, Tobi araza, aramubwira ati «Reka ntahe, kuko ubu data na mama batakizeye kuzongera kumbona. Rwose, mubyeyi, ndabigusabye, ndeka nsubire kwa data, kandi urabizi nagusobanuriye uko namusize.»

9Ariko Raguweli abwira Tobi, ati «Guma aha, mwana wanjye, reka twigumanire; ahubwo ngiye koherereza so Tobiti intumwa, zimubwire amakuru yawe.» Tobi aramwinginga ati «Oya rwose, ndabigusabye, reka nsubire kwa data.»

10Ako kanya Raguweli ahita amuzanira Sara, umugore we; amuha n’igice cya kabiri cy’ibyo atunze byose, baba abagaragu n’abaja, byaba ibimasa, intama, indogobe n’ingamiya, ndetse n’imyambaro, hamwe na feza n’ibindi bikoresho.

11Hanyuma arabareka, bagenda banezerewe. Maze Raguweli asezera kuri Tobi, amubwira ati «Nkwifurije ubuzima bwiza, mwana wanjye, kandi ugire urugendo ruhire! Nyagasani Nyir’ijuru ajyane namwe, wowe n’umugore wawe Sara! Icyampa ngo nzabone abana banyu ntarapfa!»

12Abwira n’umukobwa we Sara, ati «Genda ujye kwa sobukwe, kuko kuva ubu babaye ababyeyi bawe kimwe n’abakwibyariye. Ugende amahoro, mwana wanjye, kandi mu gihe cyose nzaba nkiriho, sinzagire ikindi nzumva bakuvugaho, uretse ibyiza!» Hanyuma abasezeraho, arabareka baragenda.

13Edina na we abwira Tobi, ati «Mwana wanjye kandi muvandimwe nkunda, Nyagasani akumperekereze. Icyampa ngo mbere y’uko mpfa, nzabone abana uzabyarana n’umukobwa wanjye Sara. Imbere ya Nyagasani, umukobwa wanjye ndamugushinze; mu buzima bwawe bwose, ntuzamutere agahinda habe na rimwe. Mwana wanjye, ugende amahoro. Kuva ubu ndi nyoko, naho Sara abaye umuvandimwe wawe. Icyazana ngo mu buzima bwacu bwose, twese tuzakomeze kubaho tunezerewe!» Hanyuma, bombi arabahobera cyane, maze arabareka, bagenda bishimye.

14Tobi ava atyo kwa Raguweli ari muzima kandi anezerewe, anasingiza Nyagasani Nyir’ijuru n’isi n’Umwami w’ibyaremwe byose, kuko yari yamuhaye kugira urugendo ruhire. Raguweli aramubwira ati «Uragahora unezezwa no kubaha ababyeyi bawe mu gihe cyose bazaba bakiriho!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help