Abacamanza 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho acyaha umuryango we

1Umumalayika w’Uhoraho ava i Giligali, arazamuka agana i Bokimu, maze aravuga ati «Nabavanye mu gihugu cya Misiri, mbinjiza mu gihugu nari nararahiriye kuzaha abasekuruza banyu. Naravuze nti ’Sinzigera na rimwe nca ku Isezerano nagiranye namwe,

2none rero, ntimuzagirane isezerano n’abaturage b’iki gihugu, ahubwo muzasenye intambiro zabo.’ Ariko ntimwumvise ijwi ryanjye. Ubwo se ibyo mwakoze ni ibiki!

3None rero ndababwiye nti ’Sinzabirukana imbere yanyu; maze bazababere umutego muzagwamo muramya ibigirwamana byabo.’»

4Nuko Umumalayika w’Uhoraho amaze kubwira Abayisraheli bose ayo magambo, imbaga itera hejuru maze bararira.

5Aho hantu bahita Bokimu (ari byo kuvuga «Abarira»), maze bahaturira Uhoraho ibitambo.

Urupfu rwa Yozuwe

6Yozuwe asezerera imbaga y’Abayisraheli, baragenda buri muntu ajya mu munani we, kugira ngo bature igihugu.

7Umuryango wakomeje kuyoboka Uhoraho igihe cyose Yozuwe yabayeho, ndetse Yozuwe amaze gupfa, bakomeje kumuyoboka igihe cyose hari hakiriho abakuru b’imiryango bari barabanye na we, kandi bari barabonye ibyo Uhoraho yakoreye Israheli byose.

8Yozuwe mwene Nuni, umugaragu w’Uhoraho, apfa agejeje ku myaka ijana na cumi.

9Bamuhamba mu munani we i Timunati‐Seraki mu misozi ya Efurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gahashi.

10Nuko icyo gisekuru cyose gisanga abasekuruza bacyo; nyuma y’aho habyiruka ikindi gisekuru, ariko cyo nticyari cyarigeze kimenya Uhoraho, cyangwa se ngo kimenye ibyiza yari yarakoreye Israheli.

Ubuhemu n’igihano, ukwicuza n’ugukizwa

11Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho, maze bayoboka za Behali.

12Bitandukanya n’Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, wabavanye mu gihugu cya Misiri, bayoboka izindi mana z’amahanga abakikije; bazipfukama imbere maze bacumura kuri Uhoraho.

13Bitandukanyije n’Uhoraho, bayoboka Behali na za Ashitaroti.

14Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza ababanyaga kandi abegurira abanzi babo babakikije. Ntibaba bagishoboye guhangara abanzi babo.

15Aho bajyaga hose, ikiganza cy’Uhoraho cyabaga kibariho ngo kibateze ibyago, nk’uko Uhoraho yari yarabibabwiye kandi akanabirahirira; umubabaro wabo urushaho kwiyongera.

16Ni bwo Uhoraho aboherereje abacamanza, abakiza abanzi babanyagaga.

17Ariko n’abo bacamanza ntibabumva, bararikira izindi mana, barazipfukamira, bateshuka bidatinze inzira y’abasekuruza babo bari barumvise amategeko y’Uhoraho; ntibagenza nka bo.

18Igihe cyose Uhoraho yabohererezaga umucamanza, Uhoraho yahoranaga na we mu buzima bwe bwose, kuko yumvaga amaganya baterwaga n’ababarenganya, maze akabagirira impuhwe.

19Ariko iyo umucamanza yamaraga gupfa, barongeraga bakihindanya cyane kurusha abasekuruza babo, bakayoboka izindi mana, bakazikorera kandi bakazipfukamira; ntibarekaga n’umwe mu migirire no mu myifatire yabo mibi, ahubwo bakanangira umutima.

Imana igerageza Israheli

20Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli. Nuko aravuga, ati «Kubera ko iyi mbaga yishe Isezerano ryanjye nagiranye n’abasekuruza babo, kandi ntiyumve ijwi ryanjye,

21nanjye sinzongera kwirukana imbere yabo ihanga na rimwe mu yo Yozuwe yahasize igihe apfuye.»

22Ibyo byari ukugerageza Israheli, kugira ngo arebe niba izakurikira inzira y’Uhoraho nk’uko abasekuruza babo babigenjeje, cyangwa se niba batazayikurikiza.

23Ni cyo cyatumye Uhoraho areka ayo mahanga, ntahite ayirukana kandi ntayagabize Yozuwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help