1Mbega ngo Uhoraho ararakarira umwari w’i Siyoni,
bigatuma amutera gusuherwa!
Yahanantuye ikuzo rya Israheli ariroha hasi;
ntiyibuka akabaho akandagizaho ibirenge bye,
ku munsi w’uburakari bwe!
Beti2Uhoraho yatsembye inzuri zose za Yakobo, atazibabariye;
mu burakari bwe asenya ibigo by’umwari wa Yuda;
yabirunze hasi, ahindanya igihugu n’abatware bacyo.
Gimeli3Kubera uburakari bwe bukaze
yatsembye ububasha bwose bwa Israheli,
ayihina akaboko k’iburyo imbere y’abanzi;
muri Yakobo ahacana umuriro ugurumana,
uhatwika impande zose.
Daleti4Yafoye umuheto we nk’umwanzi,
abangura ukuboko kw’iburyo nk’umubisha;
atsemba abari bafite igikundiro bose.
Yacuranuriye uburakari bwe ku ihema ry’umwari w’i Siyoni,
nuko buragurumana nk’umuriro.
He5Uhoraho yahindutse nk’umwanzi atsemba Israheli,
yatsembye iminara yayo yose, asenya n’ibigo byayo;
umwari w’i Siyoni amugwiriza amaganya n’umubabaro.
Vawu6Nk’uko bangiza ubusitani n’akazu kaburimo,
ni ko yayogoje igihugu cyose n’umurwa wacyo,
avanaho ahantu haberaga amakoraniro matagatifu.
Uhoraho yatumye iminsi mikuru n’amasabato
byibagirana muri Siyoni;
kubera uburakari bwe bugurumana,
yigizayo umwami n’umuherezabitambo.
Zayini7Uhoraho yahigitse urutambiro rwe, azinukwa Ingoro ye,
inkike z’iminara azigabiza ibiganza by’umwanzi;
none barasakuriza mu Ngoro y’Uhoraho
nk’abari mu minsi mikuru!
Heti8Uhoraho agambiriye kurimbura inkike y’umwari w’i Siyoni;
agiye kuharinganiza ateyeho umugozi,
kandi ntazahina akaboko atamaze kuhatsemba.
Inkuta n’inkike azishyize mu cyunamo;
zose zizasenyukira icyarimwe.
Teti9Amarembo yayo yarigise mu butaka,
ibihindizo yarabikuye, arabicagagura;
umwami wayo n’abatware bayo bigaruriwe n’abanyamahanga,
nta mategeko akiharangwa,
n’abahanuzi bayo ntibakibonekerwa n’Uhoraho!
Yodi10Abakuru b’umwari w’i Siyoni bicaye hasi, bagwa mu kantu;
none baritumurira umukungugu mu mutwe, bakenyeye ibigunira.
Abari b’i Yeruzalemu bubitse umutwe ukora ku butaka.
Kafu11Amaso yanjye yakobowe n’amarira, ndiho ndatengurwa;
nacitse intege kuko umwari w’umuryango wanjye yarimbutse,
abana b’ibitambambuga n’abakiri ku ibere,
bakaba basambagurikira ku bibuga by’umurwa.
Lamedi12Barabaza ba nyina, bati «Ingano na divayi biri he?»
ari na ko barabirana nk’inkomere ku bibuga by’umurwa,
basambagurika mu maboko ya ba nyina.
Memu13Icyo nakuvugaho se ni iki?
Nakugereranya n’iki se, mwari w’i Yeruzalemu?
Uwagukiza akaguhumuriza, yaba ari nde,
wa mukobwa we, mwari w’i Siyoni?
Akaga urimo ko kangana n’inyanja,
ni nde washobora kugukiza?
Nuni14Amabonekerwa abahanuzi bawe bakugejejeho,
ni ibinyoma n’impfabusa!
Ntibakugaragarije igicumuro cyawe,
kugira ngo wirinde ibi byakugwiririye,
ahubwo impanuro bakubwiye,
zarakurindagije zirakuyobya.
Sameki15Abahisi n’abagenzi barakuryanira inzara,
barakuvugiriza induru, bakakuzunguriza umutwe,
wowe, mwari w’i Yeruzalemu, bagira bati
«Mbese uyu ni wa mugi wavugwagaho ubwiza buhebuje,
ukaba n’umunezero w’isi yose?»
Pe16Abanzi bawe bose barakwasamiye,
baravuza induru, bagahekenya amenyo, bavuga bati
«Twaramuyongobeje! Koko uyu ni wo munsi twari dutegereje,
none tuwugezeho, turawubonye!»
Ayini17Uhoraho yageze ku cyo yagambiriye,
ashoje icyo ijambo rye ryagennye kuva kera;
yatsembye nta mbabazi, atuma umwanzi akwishimaho,
yongera ububasha bw’ababisha bawe.
Tsade18Takambira Uhoraho, umuganyire, mwari w’i Siyoni;
reka amarira yawe yisuke amanywa n’ijoro,
boshye amazi y’umugezi;
ntiwigere uruhuka, n’amarira ntakame mu maso yawe!
Kofu19Haguruka, utakambe ijoro ryose,
uhereye igihe izamu ritangirira;
curanurira umutima wawe imbere y’uruhanga rw’Uhoraho
nk’uko basuka amazi;
mutegere amashyi kubera ibitambambuga byawe,
byarabiraniye hose mu mayirabiri, bizize inzara.
Reshi20«Uhoraho, reba kandi witegereze;
abo wakoreye ibi ni bande?
Byagenze bite kugira ngo ababyeyi barye abana babo,
bya bitambambuga byabateraga ubwuzu?
Byagenze bite kugira ngo abaherezabitambo n’abahanuzi
bicirwe icyarimwe mu Ngoro y’Uhoraho?
Shini21Umwana n’umusaza barambaraye mu mayira;
abakobwa banjye n’abasore banjye bamazwe n’inkota,
ku munsi w’uburakari bwawe warishe,
usogota bose nta mbabazi.
Tawu22Wampagurukirije abaterabwoba bankikije,
mbese nk’abantu batumiriwe umunsi mukuru;
ntihagira urokoka cyangwa ucika ku icumu,
ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho.
Abo nirereye nkabakuza, umwanzi yabantsembyeho.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.