1Nimwumve iri jambo,
iyi ndirimbo y’amaganya ibumvishe, nzu ya Israheli !
2Ngaha araguye umwari wa Siyoni,
ntazongera kweguka ukundi,
arambaraye hasi adafite umwegura.
3Nyagasani Uhoraho avuze atya :
Umugi wajyaga ujyana abantu igihumbi ku rugamba
uzasigarana ijana gusa;
naho umugi wajyaga ujyana ijana,
uzasigarana icumi gusa.
Nimudahinduka, nta gakiza muteze4Uhoraho abwiye inzu ya Israheli atya :
Nimunshakashake, muzaronka ubugingo,
5ariko ntimunshakashakire i Beteli,
ntimwinjire i Giligali, ntimuce i Berisheba,
kuko Giligali yose izatwarwa ho umunyago,
Beteli igahinduka inzu y’impfabusa.
6Nimushakashake Uhoraho, muzaronka ubugingo.
Naho ubundi, azagwa gitumo inzu ya Yozefu nk’inkongi y’umuriro,
ayihindure umuyonga,
kandi i Beteli nta muntu wo kuyizimya uzahaboneka.
7Bariyimbire abahumanyije ubutabera,
birengagiza gukiranura abandi.
8Uwaremye urujeje rw’inyenyeri z’ibihangange n’izitwa Oriyoni,
we uhindura umwijima mo igitondo gitangaje,
agahindura umunsi mo ijoro ryijimye,
agahamagara amazi yo mu nyanja ngo ayasandaze ku isi;
izina rye ni Uhoraho!
9Ni we utuma abanyamaboko bamburwa,
agatuma n’umugi usahurwa.
10Banga uwibutsa ubutabera mu rukiko,
uvuga ukuri bakamwanga urunuka.
11Ubwo rero muryamira umutindi
mukamutwara umugabane we w’ingano,
ayo mazu mwubakishije amabuye abaje, ntimuzayabamo;
iyo mizabibu myiza mwateye ntimuzanywa divayi yayo.
12Kuko nzi umubare utabarika w’ibicumuro byanyu,
n’ububi bw’ibyaha byanyu,
mwe murenganya intungane, mukakira indishyi z’amahugu,
mugatera ijanja abakene babatakambiye mu rukiko.
13Ni yo mpamvu umuntu uzi ubwenge yakwicecekera mu gihe nk’iki,
kuko ari igihe cy’amakuba.
14Nimushake ikiri icyiza, ikibi mukireke,
kugira ngo mushobore kubaho,
maze Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabane namwe, uko mubivuga.
15Nimwange ikibi, mukunde icyiza,
nimusubize ubucamanza umwanya wabwo mu rukiko,
wenda ahari Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
yazababarira agasigisigi ko mu muryango wa Yozefu.
16Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo, Nyagasani avuze atya:
Ku karubanda hose bazarira,
mu mayira yose bavuge bati «Mbega ishyano! Mbega ishyano!»
Bazatumira umuhinzi ngo yirabure,
n’abamenyereye imiborogo ngo barire.
17Mu mizabibu yose hazaba icyunamo
igihe nzanyura muri mwe rwagati.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Umunsi w’Uhoraho18Bariyimbire abarambirije ku munsi Uhoraho azaziraho!
Bimaze iki? Umunsi w’Uhoraho uzaba umeze ute ku bwanyu?
Uzaba ari umunsi w’umwijima, si uw’urumuri.
19Ni nk’umuntu uhunze intare,
hanyuma agahura n’indi nyamaswa y’inkazi,
yagera iwe akishingikiriza ku rukuta,
nuko inzoka ikamurya!
20Si byo se, umunsi w’Uhoraho
ntuzaba ari umwijima aho kuba umucyo,
umwijima w’icuraburindi uzira icyezezi?
Uhoraho ahakanye ingirwabitambo bya Israheli21Nanga urunuka kandi nkagaya ingendo mukora muje kundamya,
sinshobora gushimishwa n’amakoraniro yanyu,
22igihe muntura ibitambo bitwikwa,
no mu maturo yanyu nta na rimwe rinshimisha;
sinduha ndeba n’ibitambo byanyu by’ibimasa.
23Igiza kure urusaku rw’indirimbo zawe,
n’umurya w’inanga zanyu sinshobora kuwumva.
24Ahubwo uburenganzira nibudendeze nk’amazi,
n’ubutabera butembe nk’umugezi udakama!
25Hari ubwo se mwigeze kuntura ibitambo n’amaturo mu butayu,
muri ya myaka mirongo ine, muryango wa Israheli?
26Ahubwo muzaheka Sakuti umwami wanyu,
n’inyenyeri ya Kewani, ikigirwamana cyanyu,
ayo mashusho mwikoreye ubwanyu.
27Nzabajyana bunyago mbarenze Damasi!
Uwo ni Uhoraho ubivuze, izina rye ni Imana Umugaba w’ingabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.