1Hanyuma Dawudi aza kwibwira ati «Ibyo ari byo byose, umunsi umwe Sawuli azanyica nta kabuza. Nta kindi nakora, atari uko nahungira mu gihugu cy’Abafilisiti. Bityo, Sawuli ntazongera kunshaka mu gihugu cyose cya Israheli kandi nzaboneraho kurokoka ikiganza cye.»
2Dawudi ahera ko aragenda n’abantu magana atandatu bari kumwe na we, anyura kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati.
3Dawudi n’abantu be batura kwa Akishi, buri wese hamwe n’umuryango we; Dawudi na we akabana n’abagore be bombi, Ahinowamu Umunyeyizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli.
4Nuko babwira Sawuli ko Dawudi yahungiye i Gati, maze aherukira aho kumushakashaka.
5Dawudi abwira Akishi, ati «Niba ungiriye ubuntu, tegeka ko bankebera igikingi mu cyaro, maze nzabe ariho ntura. Ni iki se cyatuma umugaragu wawe agumya gutura mu murwa w’umwami?»
6Uwo munsi Akishi amugabira Sikilage. Ni yo mpamvu kugeza na n’ubu, Sikilage ikiri umugi w’abami ba Yuda.
7Aho mu gihugu cy’Abafilisiti, Dawudi ahamara umwaka n’amezi ane.
8Hanyuma Dawudi n’ingabo ze barazamuka batera ab’i Geshuri, ab’i Girizi n’Abamaleki, kuko ari bo bari bahatuye kuva kera, ahateganye na Shuru kugeza ku gihugu cya Misiri.
9Dawudi yatsembaga abantu mu gihugu cyose, ntiharokoke n’umwe yaba umugabo cyangwa umugore, akanyaga amatungo, amagufi n’amaremare, indogobe, ingamiya n’imyambaro. Iyo yatabarukaga, yasubiraga kwa Akishi.
10Akishi yamubaza ati «Uyu munsi wateye he?» Dawudi akamusubiza ati «Nateye Negevu ya Yuda», cyangwa «Negevu y’Abayerahimeli», cyangwa ati «Nateye Negevu y’Abakeniti.»
11Yaba umugabo cyangwa se umugore, Dawudi yirindaga kugira uwo azana i Gati ari muzima, kubera ubwoba. Yaribwiraga ati «Baramutse baganiriye, bamenyana bakadutamaza.» Nuko akomeza kugenza atyo, iminsi yose yamaze mu gihugu cy’Abafilisiti.
12Akishi yizeraga cyane Dawudi, akibwira ati «Ubwo Dawudi yigize akadakoreka muri Israheli umuryango we, bizatuma akomeza kumbera umugaragu iteka ryose.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.