Tobi 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nguko uko Tobiti yarangije isengesho rye ryo gushimira.

Tobiti mu minsi ye ya nyuma

2Tobiti yapfuye yisaziye neza, afite imyaka ijana na cumi n’ibiri, ahambanwa icyubahiro i Ninivi. Ubwo yahumaga yari afite imyaka mirongo itandatu n’ibiri; amaze guhumuka yiberaho mu mudendezo, akomeza no gufasha abakene. Ikindi kandi yakomeje gusingiza Imana, no kurata ubuhangange bwayo.

3Agiye gupfa ahamagara umuhungu we Tobi, maze amuha aya mategeko, agira ati «Mwana wanjye, urimuke

4ujye mu Bumedi, ujyane n’abana bawe, kuko ibyo Imana yavugishije Nahumu ku byerekeye Ninivi, jyewe ndemera ko ari ko byose bizaba. Yari yaravuze ati ’Igihe nikigera, ibyo abahanuzi bavuze boherejwe n’Imana byose ni ko bizaba, bigendekere bityo Ashuru na Ninivi, nta na kimwe kizasigara inyuma.’ Icyo gihe, mu Bumedi ni ho hazaba hari ubuhungiro kurusha muri Ashuru cyangwa se i Babiloni. Uko rero jyewe mbyumva, ndahamya ko ibyo Imana yavuze bizuzuzwa bikaba ariko bigenda; mu byahanuwe byose nta na kimwe kizaburaho.

Abavandimwe bacu batuye mu gihugu cya Israheli bose bazatatana, maze bajyanwe bunyago kure y’igihugu cyabo cyiza. Igihugu cya Israheli kizasigara gusa, muri Samariya n’i Yeruzalemu nta kizaba kikiharangwa, n’Ingoro y’Imana izagwe mu cyunamo, nihashira igihe bayitwike.

5Ariko kandi, Imana izongera ibagirire impuhwe, izabagarure mu gihugu cya Israheli. Bazubaka Ingoro bundi bushya, ariko ntizamera nk’iya mbere, kugeza ubwo ibihe bizuzurizwa. Nyuma y’ibyo bazatahuka bose bava aho bazaba barajyanywe bunyago, maze bubake Yeruzalemu bayiryoshye, n’Ingoro y’Imana izayubakwemo nk’uko abahanuzi ba Israheli bari barayibivuzeho.

6Ndetse n’amahanga yose y’isi azagarukira Imana, ayigirire igitinyiro; bose bazamaganira kure ibigirwamana byabo byabashukaga bakibeshya, maze basingize Imana Nyir’ibihe byose, mu butabera.

7Muri iyo minsi kandi, abana ba Israheli bazarokoka bose, bazibuka Imana by’ukuri bakorane, bazagere i Yeruzalemu; maze igihugu cya Abrahamu bazagiture umudendezo, bacyegurirwe ubuziraherezo. Abakunda Imana by’ukuri bazanezerwa, naho abakora ibyaha bakanarenganya, bo bazatsembwa kuri iyi si.

8None ubu rero, bana banjye, ndabibategetse: Mujye mukorera Imana nta buryarya, kandi mukore ibiyishimisha. N’abana banyu kandi, muzabategeke gukurikiza ubutabera no gutanga imfashanyo; kandi bajye bahora bazirikana Imana, izina ryayo barisingize buri gihe babigiranye umutima uzira uburyarya n’imbaraga zabo zose.

9Naho wowe, mwana wanjye, uzimuke uve muri Ninivi, ntuzahagume. Mbese numara guhamba nyoko iruhande rwanjye, ntuzatindiganye: uwo munsi nyine uzahite uhava. Koko rero, ndabona Ninivi yuzuyemo uburyamirane, ikanakorerwamo ubuhemu bwinshi, kandi nta we biteye isoni.

10Irebere nawe, mwana wanjye, ibyo Nadabu yakoreye Ahikari, kandi ari we wamureze. None se ntiyamuteye kwihisha mu nda y’isi akiri muzima? Ariko ubwo bugome Imana yarabumugaruriye, maze Ahikari yigarukira ahabona, naho Nadabu acokera mu mwijima azahoramo, kuko yari yashatse kumwica. Kubera ko Ahikari yakunze gutanga imfashanyo, yararusimbutse, naho Nadabu wari warumuteze, uwo mutego aba ari we uwugwamo.

11Bityo rero, bana banjye, nimurebe gutanga imfashanyo icyo bimara, n’uko uhemuka bimubyarira urupfu.»

Hanyuma Tobiti arababwira ati «Amagara ariho arancika numva.» Nuko baramuryamisha, hanyuma arapfa, maze bamuhambana icyubahiro cyinshi.

Tobi na we yisazira neza agapfa

12Nyuma y’ibyo, nyina na we arapfa, maze Tobi amuhamba hamwe na se, mu mva imwe. Hanyuma, we n’umugore we, bimukira mu Bumedi, batura i Ekibatani, hamwe na sebukwe Raguweli.

13Mu busaza bw’abo babyeyi bombi, Tobi yabafashe neza arabasusurutsa; bamaze gupfa abahamba i Ekibatani. Nuko ibyabo arabizungura, hamwe n’ibya se, Tobiti.

14Tobi yapfuye afite imyaka ijana na cumi n’irindwi, asazanye icyubahiro.

15Mbere yo gupfa ariko, Tobi amenya ko Ninivi yasenyutse, ndetse yibonera ubwe n’abahavuye, bazanywe bunyago na Ashiyashari, umwami w’Ubumedi. Nuko asingiza Imana kubera ibyo yari yakoreye Abanyaninivi n’Abanyashuru. Mbere yo gupfa yishimira cyane ibyabaye kuri Ninivi, maze asingiza Nyagasani, we Mana uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help