1Nimunyumve, mwe abaharanira ubutabera,
mwe mushakashaka Uhoraho.
Nimwitegereze urutare mwabajwemo,
mutekereze inganzo mwacukuwemo.
2Nimwitegereze so, Abrahamu,
na Sara wababyaye.
Koko, yari wenyine igihe muhamagaye,
nyamara namuhaye umugisha, ngwiza urubyaro rwe.
3Ni koko, Uhoraho ahumurije Siyoni,
agiriye impuhwe amatongo yayo yose;
ubutayu bw’aho, abuhinduye nka Edeni,
amayaga y’aho, ayagira ubusitani bw’Uhoraho.
Bazahasanga ibyishimo n’umunezero,
indirimbo n’imbyino zo gushimira.
4Nimunyumve neza, muryango wanjye,
namwe ab’Umurwa wanjye, muntege amatwi:
kuko amategeko ari jye aturukaho,
imanza zanjye zikaba urumuri rw’amahanga.
5Ubutabera bwanjye buregereje, agakiza kanjye kasesekaye,
ukuboko kwanjye kugiye gucira amahanga imanza.
Ibirwa bizangirira icyizere,
bitegereze ububasha bw’ukuboko kwanjye.
6Nimwubure amaso murebe ejuru,
hanyuma mwuname murebe hasi ku butaka:
koko, ijuru rizayoka nk’umwotsi,
naho isi isaze nk’umwambaro,
abayituye bapfe nk’udukoko.
Ariko agakiza kanjye kazabaho iteka ryose,
ubutabera bwanjye ntibuzashira.
7Nimuntege amatwi, mwe abazi ubutabera,
muryango w’abashyinguye amategeko yanjye mu mutima:
mwitinya amenyo y’abasetsi,
cyangwa ngo ibitutsi byabo bibakangaranye,
8kuko bazaribwa n’inzukira boshye umwambaro,
umuswa ukabamunga nk’ubwoya bw’intama.
Nyamara ubutabera bwanjye n’agakiza kanjye
bizabaho iteka ryose, uko ibihe bigenda bisimburana.
Baratakambira Imana ikiza9Haguruka, haguruka! Wambare ububasha, Uhoraho Munyamaboko!
Haguruka nko ku minsi y’ibihe byahise,
nko mu bisekuruza bya kera.
Si wowe se watemaguye Rahabu, ugahinguranya icyo kiyoka?
10Si wowe se wakamije inyanja,
n’amazi yayo magari,
ugahanga inzira mu nsi yayo,
kugira ngo abarokotse batambuke?
11Abarokotse b’Uhoraho bazagaruka,
binjire muri Siyoni baririmba,
ibyishimo bidashira bizahora biranga uruhanga rwabo,
basabwe n’ibyishimo n’umunezero,
kuko amarira n’amaganya bizaba byarangiye.
12Ni jyewe, ni jye ubwanjye ubahumuriza:
ni iki cyatuma utinya uwagenewe gupfa,
mwene muntu, umeze nk’icyatsi?
13Waba se waribagiwe Uhoraho waguhanze,
akarambura ikirere, agahanga n’isi?
Ni iki gituma uhinda umushyitsi umunsi wose ubudatuza,
imbere y’uburakari bw’ugutegekesha igitugu,
nk’aho afite ububasha bwo kukurimbura ?
Uburakari bw’umugome se bushingiye he ?
14Ni akanya gato uwari yarapfukiranywe, akishyira akizana,
ntazapfa cyangwa ngo ajye mu nyenga y’ikuzimu,
ntazigera abura umugati wo kurya.
15Ni jye, Uhoraho Imana yawe,
usimbagiza inyanja, imivumba ikoroma,
izina ryanjye rikaba: Uhoraho, Umugaba w’ingabo.
16Nashyize amagambo yanjye mu munwa wawe,
nkugamisha mu gicucu cy’ukuboko kwanjye,
igihe nashyiragaho ijuru, ngahanga n’isi,
ari bwo nabwiraga Siyoni nti «Ni wowe muryango wanjye.»
Uhoraho azabyutsa Yeruzalemu17Zanzamuka, zanzamuka, uhaguruke Yeruzalemu !
Wowe Uhoraho yasomeje ku nkongoro y’uburakari bwe;
igikombe cy’ibisindisha, urakinywa, urakiranguza.
18Mu bahungu wabyaye, nta n’umwe waguhembuye,
mu bo wareze ukabakuza, nta n’umwe wagusindagije.
19Ibyago bibiri kandi bisa birakugarije:
isenywa n’ukurimburwa, inzara n’intambara.
Ni nde uzakuririra? Ni nde uzaguhumuriza ?
20Abahungu bawe ngabo bararambaraye,
barasambagurika ku mayira yose,
boshye impongo zafashwe mu mutego,
bazira uburakari bw’Uhoraho,
n’igihano cy’Imana yawe.
21Ubu rero, tega amatwi ibi ngibi,
wa nsuzugurwa we y’umusinzi, ariko utabitewe na divayi !
22Avuze atya Umutegetsi wawe,
Uhoraho Imana yawe, we wemera kujya impaka z’umuryango we :
Dore nakuye mu biganza byawe igikombe cy’ibisindisha,
inkongoro y’uburakari bwanjye,
guhera ubu ntuzongera kuyisomaho ukundi.
23Nzayishyira mu biganza by’abakubuza uburyo,
abakubwiraga bati «Rambarara, tubone uko dutambuka»,
nuko ukabategera umugongo nk’aho uri ubutaka,
cyangwa umuhanda waharuriwe abagenzi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.