1Nuko ngo ndebe mbona ku gisenge cyari hejuru y’umutwe w’abakerubimu, ikintu cyasaga nk’ibuye rya safiri, kimeze nk’intebe y’ubwami.
2Uhoraho abwira wa muntu wari wambaye umwenda w’ihariri, ati «Nyura hagati mu nziga ziri mu nsi y’abakerubimu, ucigatire mu biganza amakara yaka ari hagati y’abakerubimu maze uyanyanyagize ku mugi.» Nuko ajyayo mwirebera.
3Igihe uwo muntu yinjiraga, abakerubimu bari bahagaze iburyo bw’Ingoro, nuko mu gikari igihu kirabudika.
4Ikuzo ry’Uhoraho rizamuka ku mukerubimu rigana imbere y’umuryango w’Ingoro, ubwo n’Ingoro ubwayo yuzuramo igihu, n’igikari cyuzuramo icyezezi cy’ikuzo ry’Imana.
5Nuko urusaku rw’amababa y’abakerubimu rwumvikana kugera inyuma y’igikari cy’Ingoro, mbese rwose ukaba wagira ngo ni ijwi ry’Imana ishobora byose, iyo ivuze.
6Igihe Uhoraho yabwiraga wa muntu wambaye umwenda w’ihariri, ati «Fata umuriro uri mu ruziga rw’igare riri hagati y’abakerubimu», umuntu yaraje maze ahagarara iruhande rw’igare.
7Umukerubimu arambura ukuboko akunyujije hagati y’abandi bakerubimu, akwerekeza ku muriro wari hagati yabo; arawufata maze awushyira mu kiganza cya wa muntu wambaye umwenda w’ihariri. Na we rero arawucigatira, arasohoka.
8Nuko mu nsi y’amababa y’abakerubimu haboneka ikintu kimeze nk’ikiganza cy’umuntu.
9Ngo ndebe, mbona inziga enye iruhande rw’abakerubimu, uruziga iruhande rwa buri mukerubimu, kandi n’imisusire y’izo nziga ikarabagirana nk’ibuye ry’agaciro gakomeye.
10Izo nziga uko ari enye zari zikoze kimwe, ku buryo wabonaga rumwe rusa n’urunyuze mu rundi.
11Zazengurukaga zigana mu byerekezo bine nta guhindukira, ariko zikaragaga zerekera mu ruhande umutwe waganagamo, kandi ntizihindukire.
12Ari igihimba cyose n’umugongo, ibiganza n’amababa by’abakerubimu kimwe n’inziga zabo uko ari enye, byari byuzuyeho ibyezezi hirya no hino.
13Nuko numva izo nziga zihawe izina rya «Galigali».
14Buri mukerubimu yari afite umutwe w’impande enye: uruhande rwa mbere rwari urw’ikimasa, urwa kabiri rwari urw’umuntu, urwa gatatu rwari urw’intare, urwa kane ari urwa kagoma.
15Abakerubimu ngo batumburuke, mbona ni cya kinyabuzima nari nabonye ku ruzi rwa Kebari.
16Uko abakerubimu batambukaga, inziga na zo zabagendaga iruhande; bazamura amababa kugira ngo bazamuke, inziga zikabaguma iruhande ariko ntizongere kwikaraga.
17Iyo babaga bahagaze na zo zarahagararaga; bazamuka zikazamukana na bo, kuko umwuka w’ibinyabuzima ari zo wari urimo.
Ikuzo ry’Uhoraho riva mu Ngoro18Ikuzo ry’Uhoraho risohoka riturutse imbere y’umuryango w’Ingoro, maze rihagarara ku bakerubimu.
19Nuko abakerubimu barambura amababa, bazamuka mbareba n’inziga zizamukana na bo; bahagarara ku rugi rw’irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro y’Uhoraho, ikuzo ry’Imana ya Israheli riri hejuru yabo.
20Byari bimeze rwose nka bya binyabuzima nigeze kubona mu nsi y’Imana ya Israheli, ubwo nari ndi ku ruzi rwa Kebari, nuko menya ko bari abakerubimu.
21Buri mukerubimu yari afite umutwe w’impande enye n’amababa ane, bakagira n’ibintu bimeze nk’ibiganza by’umuntu mu nsi y’amababa yabo.
22Imitwe yabo yasaga rwose nk’iyo nari nigeze kubona, ubwo nari ndi ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Nuko buri mukerubimu akagenda aboneje imbere ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.