Zaburi 39 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umuntu ni ubusa imbere y’Imana

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi yahimbwe na Yedutuni, ikaba mu zo bitirira Dawudi.

2Naravuze nti «Mu migenzereze yanjye

nzirinda gutandukira mu magambo;

umunwa wanjye nzakomeza nywufunge,

igihe cyose umugomeramana azaba andi imbere.»

3Niyemeje kwigira ikiragi, ngumya guceceka,

ndinumira, bishyira kera.

4Ariko bigeze aho, numva ububabare burandembeje,

umutima wanjye ungurumanamo.

Nkomeje kubizirikana numva umuriro uratse,

ni bwo neruye ndavuga nti

5«Uhoraho, menyesha amaherezo yanjye,

umbwire n’iminsi nshigaje kubaho,

bityo menye ukuntu ndi nyamuhitavuba!

6Dore ubugingo bwanjye wabugize bugufiya,

maze igihe nzamara kiba ubusabusa mu maso yawe.

Buri wese ugihagaze ni umwuka w’akanya gato!

7Umuntu akora hirya no hino nk’igicucu,

ibyo arundarunze bikayoyoka;

kandi ntanamenye uzabyegukana!»

8None rero, Nyagasani, ni iki ngitegereje?

Amizero yanjye ari muri wowe.

9Nkiza ibicumuro byanjye byose,

undinde ibitutsi by’abasazi.

10Ndicecekeye, sinzongera kubumbura umunwa,

ubwo ari wowe Mutegetsi

11Ca inkoni izamba,

dore ukuboko kwawe kurambandagaje.

12Igihe uhana umuntu wacumuye, burya uba umukosora,

maze ibyo ararikiye ukabiteza imungu:

kuko buri muntu ari nk’umwuka w’akanya gato! (guceceka akanya gato)

13Uhoraho, umva isengesho ryanjye n’imiborogo yanjye;

amarira yanjye wiyima amatwi, ngo uyirengagize,

kuko mu byawe ndi umucumbitsi,

umugenzi wihitira nk’abakurambere banjye bose.

14Erekeza hirya amaso yawe,

maze nibura mbe mpumekaho bukeya,

mbere y’uko nigendera, nkareka kubaho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help