1Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: yanyeretse igitebo cyuzuye imbuto zeze impeshyi igiye kurangira.
2Nuko arambwira ati «Amosi, urabona iki?» Ndamusubiza nti «Ndabona igitebo kirimo imbuto zeze impeshyi igiye kurangira.» Uhoraho arambwira ati «Israheli, umuryango wanjye, ugeze ku ndunduro yawo, sinzongera kugaruka ari wo unzanye.
3Uwo munsi mu ngoro bazaririmba indirimbo z’amaganya, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, intumbi zizaba nyinshi, aho bazazijugunya, bose bazumirwa.»
Abacuruzi n’abasahuzi4Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene,
mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu,
5muvuga ngo «Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari,
kugira ngo dushobore kugurisha ingano,
na sabato izashira ryari,
ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse,
tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro,
tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,
6abatindi tubagure amafeza,
n’abakene ku giciro cy’amasandari abiri?
Yemwe tuzagurisha ingano zacu, tugeze no ku nkumbi!»
7Uhoraho abirahije ikuzo rya Yakobo, ati
«Sinzibagirwa na kimwe mu bikorwa byabo.»
8Ibyo se ntibigiye gutuma isi ihinda umushyitsi,
n’abaturage bayo bose bakirabura?
Izuzura rwose nk’Uruzi,
isese hanyuma yike nka rwa ruzi rwo mu Misiri.
Umunsi w’Uhoraho ni umunsi w’akababaro9Kuri uwo munsi— uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze—
nzategeka izuba kurenga ku manywa y’ihangu,
kandi ntume ku isi hacura umwijima izuba riva.
10Ingendo zanyu zigamije kunsenga nzazihinduramo iminsi y’ibyago,
indirimbo zanyu zose nzihindure iz’amaganya.
Abantu bose nzabakenyeza amagunira, imitwe yabo iharangurwe.
Nzabatera akababaro k’urupfu,
nk’ak’upfushije umwana we w’umuhungu w’ikinege,
n’ibizakurikiraho bizasa n’iby’umunsi w’amaganya.
11Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze—
ari yo nzateza ho inzara mu gihugu.
Ntizaba inzara yo gusonzera umugati, cyangwa inyota y’amazi,
ahubwo izaba inzara yo gusonzera kumva Ijambo ry’Uhoraho.
12Abantu bazajarajara, bave ku nyanja bajye ku yindi,
bazerere kuva mu majyaruguru kugera mu burasirazuba,
bashakashaka Ijambo ry’Uhoraho, ariko ntibazaribona.
13Uwo munsi, abakobwa b’amasugi beza n’abasore bazicwa n’inyota,
14abarahiza icyaha cya Samariya bavuga bati
«Harakabaho Imana yawe, Dani!
Harakabaho Ububasha buri i Berisheba!»
bazagwa kandi ntibazongera kubyuka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.