1Nuko anjyana ku irembo rigana mu burasirazuba,
2mbona ikuzo ry’Imana ya Israheli rije rituruka mu burasirazuba, riza mu rusaku rumeze nk’imyoromo y’amazi magari, maze isi yose ibengerana ikuzo.
3Iryo bonekerwa ryari rimeze nk’iryo nigeze kubona igihe Uhoraho aje gusenya umugi, cyangwa iryo nari naraboneye ku ruzi rwa Kebari. Ako kanya ngwa hasi nubamye.
4Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryinjira mu Ngoro rinyuze mu irembo riteganye n’iburasirazuba.
5Umwuka unjyana ubwo, unyinjiza mu gikari cy’imbere, maze mbona ikuzo ry’Uhoraho ryuzuye mu Ngoro.
6Numvaga uwamvugishaga ari mu Ngoro, naho wa muntu akaba ahagaze iruhande rwanjye.
7Uhoraho arambwira, ati «Mwana w’umuntu, aha ni ho hagenewe intebe yanjye y’ubwami, ni na ko kabaho nzajya nkandagizaho ibirenge byanjye. Nzatura mu Bayisraheli rwagati iteka ryose; kandi umuryango wa Israheli, bo ubwabo n’abami babo, ntibazongera kwandavuza ukundi izina ryanjye ritagatifu, nk’uko babigenje mbere. Mu by’ukuri ntibahwemye kuryandavurisha uburaya bwabo n’imva z’abami babo;
8ntibatinye kubangikanya irembo ryabo n’iryanjye, baransatiriye, dusigara dutandukanyijwe n’urukuta gusa. Bandavuje izina ryanjye ritagatifu kubera amahano bakoraga, ari na cyo cyatumye mbarakarira, nkabarimbura.
9None rero, nibajugunye kure yanjye amahano yabo n’intumbi z’abami babo, maze nzature muri bo iteka ryose.
10Naho wowe, mwana w’umuntu, umuryango wa Israheli wereke iyi Ngoro, maze baterwe isoni n’amahano bakoze; kandi bayipime bakurikije igishushanyo cyayo.
11Nibaramuka batewe isoni n’iyo myifatire yabo, ubasobanurire uko Ingoro iteye n’igishushanyo cyayo, aho basohokera n’aho binjirira, imiterere n’imyubakire yayo yose, imikoreshereze yayo n’amategeko yose ayigenga. Ibyo byose uzabyandike bose babireba, kugira ngo bajye bazirikana imiterere y’iyi Ngoro n’amategeko yose ayigenga, maze babone ubuyakurikiza.
12Ngiryo itegeko rigenga Ingoro. Iyi mpinga y’umusozi n’akarere kose kayikikije, ni ahantu hatagatifu. Nuko rero, iryo ni ryo tegeko rigenga Ingoro.»
Ibyerekeye urutambiro13Dore kandi n’ingero z’urutambiro zapimishijwe imikono, buri mukono wongeweho ahangana n’ubugari bw’ikiganza. Mu nsi y’igisasiro, hari urufatiro rufite umukono umwe w’ubuhagarike . . . . Hagati y’umuferege ukikije urutambiro no hasi ku gisasiro hangana n’uburebure bw’ikiganza.
14Igisasiro ubwacyo kigabanyijemo ibice bibiri: icyo hasi gifite imikono ibiri y’ubuhagarike . . . . . icyo hejuru gifite imikono ine y’ubuhagarike . . . . .
15Uburebure bw’urutambiro ni imikono ine, kandi hejuru yarwo hakaba amahembe ane.
16Urwo rutambiro rufite impande enye zingana, zifite imikono cumi n’ibiri y’uburebure, kuri cumi n’ibiri y’ubugari.
17Igisasiro cyarwo gifite imikono cumi n’ine y’uburebure, kuri cumi n’ine y’ubugari, kikagira na cyo impande enye zingana. Umuguno ukizengurutse ufite umubyimba upima igice cy’umukono n’ubuhagarike bw’umukono umwe. Amadarajya bazamukiragaho bajya ku rutambiro, yari yubatse mu burasirazuba.
Imihango yo kwegurira Imana urutambiro18Noneho wa muntu arambwira ati «Mwana w’umuntu, Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Ngaya amabwiriza yerekeye urutambiro, akazakurikizwa umunsi barwubatse kugira ngo babashe kuruturiraho ibitambo bitwikwa no kurusesaho amaraso.
19Igihe abaherezabitambo b’Abalevi, ari bo bene Sadoki, bazanyegera ngo banture igitambouwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — uzabahe akamasa kababere igitambo gihongerera ibyaha.
20Uzafate ku maraso y’ako kamasa uyasige ku mahembe uko ari ane, ku maguni ane y’urutambiro no ku muguno urukikije, bityo uzabe urukijije icyitwa ubwandu cyose kandi uruhumanuye.
21Ibyo nibirangira, uzafate ikimasa cy’impongano y’ibyaha, ugitwikire ahantu hitaruye, hanze y’Ingoro.
22Ku munsi ukurikiyeho, uzature isekurume itagira inenge ho igitambo cy’impongano y’ibyaha, urutambiro ruzabe rukijijwe rutyo ubwandu nk’uko babigenjeje kuri cya kimasa.
23Numara kurukiza ubwandu uzature akamasa n’impfizi y’intama byakuwe mu mashyo, byose bitagira inenge.
24Uzabiture Uhoraho, n’abaherezabitambobabiminjagireho umunyu maze babiture Uhoraho ho igitambo gitwikwa.
25Mu minsi irindwi yose, uzajye utura buri munsi isekurume ho igitambo gihongerera ibyaha; ikimasa n’impfizi y’intama bizaba byakuwe mu mashyo kandi bitagira inenge,
26na byo bizaturwa muri iyo minsi irindwi. Nuko urutambiro ruzabe rukijijwe rutyo ubwandu, baruhumanure kandi banarutahe.
27Icyo gihe nikirangira, ku munsi wa munani n’indi minsi izakurikiraho, abaherezabitambo bazaruturiraho ibitambo byanyu bitwikwa n’andi maturo yanyu, maze nanjye nzabibashimire. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.