1Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese,
inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo,
2Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho,
umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi,
umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora,
umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho,
3kandi unamutoze gutinya Uhoraho.
Ntazaca imanza akurikije igihagararo,
cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire.
4Intamenyekana azazicira imanza zitabera,
azarenganure abakene bo mu gihugu.
Umugome azamukubitisha inkoni y’ijambo rye,
umwuka wo mu munwa we awicishe umugiranabi.
5Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara,
akenyeze ubudahemuka nk’umweko.
6Ikirura kizabana n’umwana w’intama,
ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene.
Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe,
biragirwe n’akana k’agahungu.
7Inka n’igicokoma bizarisha mu rwuri rumwe,
ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe,
intare irishe ubwatsi nk’ikimasa.
8Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira,
igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri.
9Nta we uzaba akigira nabi,
cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu,
kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho,
nk’uko amazi yuzura inyanja!
Ukugaruka kw’abajyanywe bunyago ba Israheli10Uwo munsi ni bwo inkomoko ya Yese,
izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu,
amahanga yose akazayigana,
aho atuye hakazabengerana ikuzo.
11Uwo munsi kandi, Uhoraho azongera abangure ukuboko kwe,
kugira ngo agobotore udusigisigi tw’umuryango we,
abazaba bakiri muri Ashuru no mu Misiri, i Patorosi, n’i Kushi,
i Elamu, n’i Shimeyari, i Hamati no mu birwa byo ku nyanja.
12Azashinga ikimenyetso kimenyesha amahanga,
ko agiye gukorakoranya abajyanywe bunyago ba Israheli,
abumbire hamwe abatatanye bo muri Yuda,
abakuye mu mpande zose z’isi.
13Ishyari rya Efurayimu rizashira, n’abanzi ba Yuda batsembwe.
Efurayimu ntizongera ukundi kugirira Yuda ishyari,
na Yuda ye kuzongera ukundi kugirira nabi Efurayimu.
14Bazirohera icyarimwe ku misozi y’Abafilisiti b’iburengerazuba,
bishyire hamwe basahure abatuye iburasirazuba.
Bazabangura ukuboko kwabo kuri Edomu na Mowabu,
naho bene Amoni bazabayoboke.
15Uhoraho azakamya ikigobe cy’inyanja yo mu Misiri,
abangure ukuboko akwerekeje kuri Efurati,
ku bw’imbaraga z’umwuka we, ayigabanyemo amashami arindwi,
ku buryo bazashobora kuyambuka n’ibirenge.
16Hazabaho inzira imwe ku barokotse b’umuryango we,
abazaba basigaye muri Ashuru,
nk’uko byagenze ku Bayisraheli,
umunsi bazamutse bava mu gihugu cya Misiri.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.