1Amagorwa menshi yaremewe buri muntu wese,
ingoyi iremereye iri kuri bene Adamu,
kuva bava mu nda ya ba nyina,
kugeza igihe bazasubirira mu gitaka kibabyaye bose.
2Icyo bahora batekereza, kikabakura umutima,
ni inkeke baterwa n’umunsi w’urupfu rubategereje.
3Kuva ku wicaye ku ntebe y’ikirenga,
kugera ku wivuruguta mu gitaka no mu ivu,
4kuva ku wambaye iby’umuhemba n’ikamba,
kugeza ku wifubika utwambaro tutameshe,
bose barangwa n’uburakari, ishyari, n’impungenge,
inkeke, ubwoba bw’urupfu, inzika n’intonganya.
5Buri wese, ndetse n’iyo aryamye ku buriri bwe,
ibitotsi by’ijoro ntibimworohereza inkeke asanganywe.
6Asinzira buke, na bwo ntaruhuke,
ibitotsi bikamuhondobereza nk’aho yiriwe akora,
agakuka umutima kubera inzozi yarose,
mbese agahahamuka boshye umusirikare ucitse ku icumu.
7Iyo ibyo birangiye arakanguka,
agatangazwa n’igishyika yari afite.
8Hari ibintu byagenewe ikinyamubiri cyose,
kuva ku muntu kugeza ku nyamaswa,
cyakora abanyabyaha bizababaho incuro ndwi;
9ibyo ni urupfu, amaraso, intonganya, n’inkota,
ibyago, inzara, ibitotezo n’ibyorezo!
10Ibyo byose byaremewe kurwanya indakoreka,
ni zo zatumye haza umwuzure.
11Ikintu cyose kivuye mu gitaka, kigisubiramo,
n’ibivuye mu mazi bigasubira mu nyanja.
Umutungo nyawo n’umutungo udafashe12Icyitwa ruswa cyose n’akarengane bizacibwa,
ariko ubudahemuka buzahoraho iteka.
13Umukiro w’abahendanyi ukama nk’umugezi,
ukayoyoka nk’inkuba zihindiye mu mvura.
14Urambura ibiganza agatanga azishima,
naho abanyabugugu bazapfa bashireho.
15Abagomeramana ntibagaba amashami,
kuko imizi yabo ishorera ku rutare rushinyitse.
16Urubingo rumera mu mazi yose no ku nkombe z’uruzi,
rurandurwa mbere y’ikindi cyatsi cyose.
17Umunyampuhwe ameze nk’ubusitani bwahawe umugisha,
kandi imfashanyo atanga zizahoraho iteka.
18Umuntu witunze kimwe n’umunyamwuga babaho neza,
ariko uwavumbuye ikintu cy’agaciro, arabaruta bombi.
19Kugira abana no gushinga umugi bitera kwamamara,
ariko ibyo byombi birutwa n’umugore w’umuziranenge.
20Divayi n’indirimbo binezeza umutima,
ariko guharanira ubuhanga bikabiruta byombi.
21Umwirongi n’inanga biryoshya indirimbo,
ariko byombi ururimi rwuje ineza rurabiruta.
22Ikimero n’uburanga binyura amaso,
ariko byombi umurima utoshye urabirusha.
23Incuti ihura na mugenzi wayo mu gihe gikwiye,
ariko ikiruta ni umugore uhura n’umugabo we!
24Abavandimwe n’abatabazi bakenerwa cyane mu makuba,
ariko gutanga imfashanyo y’abakene bikarusha kugoboka.
25Zahabu na feza bituma umuntu agendana ishema,
ariko inama nziza ikundwa kurusha ibyo byombi.
26Ubukungu n’imbaraga biha umutima gushyika hamwe,
ariko gutinya Uhoraho bikabirusha byombi.
Utinya Uhoraho nta cyo abura,
kandi nta nkunga yindi yirirwa ashaka.
27Gutinya Uhoraho ni nk’ubusitani busesuyeho imigisha,
kwibera mu gicucu cyabwo bisumba ikuzo ryose.
Kudasabiriza28Mwana wanjye, mu buzima bwawe uzirinde gusabiriza,
gusabiriza birutwa no gupfa ukavaho.
29Umuntu urarikira ibiri ku meza y’abandi,
ubuzima bwe ntibuba bufashe;
umuhogo we wanduzwa n’ibiribwa by’abanyamahanga,
ari byo umuntu ufite ubumenyi kandi warezwe neza yirinda.
30Umuntu utagira isoni aryoherwa no gusabiriza,
ariko amaherezo mu nda ye hazagurumana umuriro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.