Zakariya 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibonekerwa rya gatandatu: igitabo kiguruka

1Ngo nongere kubura amaso ndabonekerwa: mbona umuzinge w’igitabo kiguruka.

2Umumalayika arambaza ati «Urabona iki?» Ndamusubiza nti «Ndabona umuzinge w’igitabo kiguruka, ufite uburebure bw’imikono makumyabiri, n’imikono icumi y’ubugari.»

3Nuko arambwira ati «Uwo ni umuvumo usatira igihugu cyose. Bityo, nk’uko byanditswe kuri rumwe mu mpande z’uwo muzinge, uwitwa umujura wese azatsembwa mu gihugu, kimwe n’urahira ibinyoma wese nk’uko byanditse ku rundi ruhande.

4Narawohereye, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze, kugira ngo usakize inzu y’umujura n’iy’urahira ibinyoma, uhatsimbarare maze uyitwike yose, ibiti n’amabuye bikongoke.»

Ibonekerwa rya karindwi: umugore mu cyibo

5Umumalayika twavuganaga aregera maze arambwira ati «Ngaho ubura amaso maze urebe kiriya kije.»

6Ndabaza nti «Kiriya se cyo gisobanura iki?» Aransubiza ati «Kiriya kije ni icyibo.» Yungamo ati «Biriya ni ibyaha by’abo mu gihugu cyose.»

7Nuko umutemeri w’icyuma ureguka: mbona umugore wicaye muri cya cyibo.

8Arambwira ati «Uyu ni we bugome.» Hanyuma amutsindagira mu cyibo maze asubizaho umutemeri uremereye w’icyuma.

9Ngo nongere kubura amaso ndabonekerwa: mbona abandi bagore babiri basohoka, umuyaga uhuha mu mababa yabo yasaga n’aya nyirabarazana; baterura icyo cyibo bakerereza mu kirere hagati y’isi n’ijuru.

10Ubwo mbaza umumalayika twavuganaga, nti «Kiriya cyibo bakijyanye he?»

11Arambwira ati «Bakijyanye mu gihugu cya Shineyari, ngo bakihubakire ingoro. Iyo ngoro nimara kuzura, bazagitereka aho bazaba bagiteguriye, ubutazahava ukundi.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help