Icya mbere cy'Abami 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

VI. ISRAHELI YIGABANYAMO INGOMA EBYIRIIkoraniro ry’i Sikemu(2 Matek 10.1–15)

1Robowamu ajya i Sikemu kuko ari ho Israheli yose yari yaje kumwimikira.

2Ariko Yerobowamu mwene Nebati arabyumva; ubwo yari akiri mu Misiri aho yari yarahungiye umwami Salomoni, ni ho yari atuye.

3Batumiza Yerobowamu azana n’ikoraniro ryose rya Israheli, babwira Robowamu aya magambo, bati

4«So yatugeretseho umuzigo uremereye adukoresha imirimo y’uburetwa, wowe rero ubu ngubu tworohereze iyo mirimo ikaze, n’uwo muzigo uremereye so yatugeretseho, maze tukuyoboke tugukorere.»

5Arabasubiza ati «Nimugende muzagaruke mu minsi itatu.» Nuko baragenda.

6Umwami Robowamu agisha inama abantu bakuru bahoze bahatswe na se Salomoni akiriho, arababaza ati «Mwebwe mungiriye nama ki yo gusubiza bariya bantu?»

7Baramubwira bati «Uyu munsi niwereka bariya bantu ko ubitayeho, ukabashimisha kandi ukabasubiza mu magambo meza, bazakomeza bakubere abagaragu.»

8Ariko Robowamu yanga kwemera inama agiriwe n’abo basaza, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho.

9Arababaza, ati «Mwebwe mungiriye nama ki? Dusubize iki bariya bantu bambajije ngo ’Tworohereze umuzigo uremereye so yadukoreye’?»

10Abasore babyirukanye na we bamusubiza, bagira bati «Abo bantu bakubwiye ayo magambo ngo ’So yatugeretseho umuzigo uremereye, ariko wowe uwutworohereze’, uzabasubize uti ’Urutoki rwanjye rw’agahera rurusha ubunini impyiko za data!

11None rero guhera ubu, ubwo data yabakoreye umuzigo uremereye, jyewe nzabarushirizaho; kandi kubera ko data yabakubitishaga ibiboko, jyewe nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma!’»

12Umunsi wa gatatu ugeze, Yerobowamu arikora n’abantu bose basanga umwami Robowamu, nk’uko yari yarabibabwiye, ati «Muzagaruke ku munsi wa gatatu.»

13Umwami abasubizanya inabi nyinshi: areka inama abasaza bari bamugiriye,

14abasubiza akurikije inama y’abasore, agira ati «Umuzigo wanyu data yarawuremereje, naho jye nzabarushirizaho; kandi ubwo data yabakubitishaga ibiboko, jye nzabakubitisha imikoba ipfunditseho ibyuma.»

15Umwami ntiyumvira abo bantu, kuko ubwo bwari uburyo bwakoreshejwe n’Uhoraho, kugira ngo yuzuze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, aritumye Ahiya w’i Silo.

Igihugu cya Salomoni kigabanyamo ingoma ebyiri(2 Matek 10.16—11.4)

16Israheli yose ibonye ko umwami atayumvise, imbaga y’abantu imusubiza muri aya magambo iti

«Dufite mugabane ki kwa Dawudi?

Nta murage dusangiye na mwene

Yese.

Israheli, isubirire mu mahema yawe!

None rero Dawudi, wimenyere inzu

yawe!»

Nuko Israheli isubira mu mahema yayo.

17Ariko Robowamu akomeza gutegeka Abayisraheli bari batuye mu migi ya Yuda.

18Umwami Robowamu yohereza Adoramu, umutware w’imirimo y’uburetwa, ariko Israheli yose imutera amabuye nuko arapfa. Ubwo Robowamu ahera ko yinaga ku igare rye ahungira i Yeruzalemu.

19Israheli yose igandira ityo inzu ya Dawudi kugeza n’ubu.

20Israheli yose imaze kumenya ko Yerobowamu yagarutse, bamutumaho ngo aze mu ikoraniro, maze baramwimika aba umwami wa Israheli yose. Ntihagira uyoboka inzu ya Dawudi, atari umuryango wa Yuda wonyine.

21Robowamu ageze i Yeruzalemu akoranya umuryango wa Yuda wose n’uwa Benyamini, ibumbye abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo barwanye inzu ya Israheli, maze bagarurire Robowamu mwene Salomoni ubwami.

22Ariko ijambo ry’Imana rigera kuri Shemaya, umuntu w’Imana riti

23«Bwira Robowamu mwene Salomoni, n’umuryango wose wa Yuda, n’uwa Benyamini, n’abandi bantu bose, uti

24’Uhoraho aravuze ngo: Ntimuzarwanye abavandimwe banyu, Abayisraheli; buri muntu nasubire iwe kuko ibyo ari jye byakomotseho.’» Bumvira ijambo ry’Uhoraho, barataha nk’uko Uhoraho yabivuze.

25Yerobowamu akomeza umugi w’i Sikemu mu misozi ya Efurayimu, arahatura. Hanyuma arahimuka, ajya gukomeza umugi w’i Penuweli.

Icyaha cya Yerobowamu

26Yerobowamu aribwira, ati «Uko mbona ibintu biteye, ubwami bushobora kuzasubira mu nzu ya Dawudi.

27Aba bantu nibakomeza kuzamuka bajya gutura ibitambo mu Ngoro y’Uhoraho i Yeruzalemu, imitima yabo izagarukira shebuja Robowamu, umwami wa Yuda, maze banyice, bisubirire kwa Robowamu, umwami wa Yuda.»

28Umwami Yerobowamu yigira inama akora amashusho abiri y’inyana za zahabu, abwira abantu, ati «Mwakabije kuzamuka i Yeruzalemu! None rero, Israheli, ngizi imana zawe zagukuye mu gihugu cya Misiri.»

29Ishusho rimwe arishyira i Beteli, irindi arishyira i Dani.

30Ibyo ni byo byateye rubanda gucumura: ntibatinyaga no gutambagira kugera i Dani kubera iryo shusho!

31Yerobowamu yubaka amasengero ahirengeye kandi afata abantu muri rubanda rwa giseseka, batari abo mu nzu ya Levi, abagira abaherezabitambo.

32Yerobowamu akoresha umunsi mukuru mu kwezi kwa munani, ku munsi wa cumi n’itanu, nk’uko byari bisanzwe muri Yuda, nuko arazamuka ajya ku rutambiro. Abigenza atyo i Beteli, maze ya mashusho y’inyana ayahaturira ibitambo. Ashyira i Beteli abaherezabitambo yari yaratoranyije mu masengero y’ahirengeye.

33Nuko ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa munani, umunsi yihitiyemo ubwe, azamuka ku rutambiro yari yarubatse i Beteli. Ahakorera umunsi mukuru w’Abayisraheli, kandi ajya ku rutambiro ahatwikira ububani.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help