Izayi 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyago bya Mowabu

1Iteka ryaciriwe igihugu cya Mowabu:

Ari‐Mowabu yarazimanganye, itsembwa mu ijoro rimwe!

Kiri‐Mowabu na yo yarimbutse nijoro, ishiraho!

2Barazamutse bagiye ahirengeye,

ku ngoro ya Diboni kuririrayo.

Abamowabu bararirira ku musozi wa Nebo n’i Medeba,

imitwe yabo barayikomboje, n’ubwanwa bwose barabwogosha.

3Mu nzira baragenda bambaye ibigunira,

bose baraborogera hejuru y’amazu no ku karubanda.

4Ab’i Heshiboni n’i Eleyale barataka bikagera i Yahasi,

ingabo za Mowabu ziravuza induru, umutima wabo washengutse.

5Mowabu irambabaje: dore abantu bayo barahunga

bagana i Sowari n’i Egalati‐Shelishiya.

Bazamutse umusozi wa Luhiti barira,

induru yabo ndende irumvikanira ku nzira igana i Horonayimu.

6Amazi y’i Mimirimu yarakamye,

ubwatsi bwaragwengeye, ntibukiharangwa.

7None ubutunzi bari basigaranye,

babwimuriye hakurya y’umugezi w’inturusu.

8Induru ni yose, impande zose z’igihugu cya Mowabu,

imiborogo irumvikanira i Egalayimu,

ikagera no ku mariba y’i Elimu.

9Amazi y’i Diboni yuzuyemo amaraso,

kandi i Diboni hiyongereyeho n’ikindi cyago,

intare igiye gutanyagura abarokotse ba Mowabu,

abazaba basigaye mu gihugu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help