Ivugururamategeko 34 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Urupfu rwa Musa

1Musa ava mu kibaya cya Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo, mu bitwa bya Pisiga, ahateganye na Yeriko; maze Uhoraho amwereka igihugu cyose: ahera muri Gilihadi agera muri Dani,

2no mu bwatsi bwa Nefutali bwose, n’igihugu cya Efurayimu hamwe na Manase, n’icya Yuda cyose, agera ku Nyanja y’iburengerazuba.

3Amwereka na Negevu, n’intara yose y’ikibaya cya Yeriko umugi w’imikindo, agera i Sowari.

4Nuko Uhoraho aramubwira ati «Ngicyo igihugu nasezeranyije Abrahamu, na Izaki na Yakobo, nkabibarahira mvuga nti ’Nzagiha urubyaro rwawe.’ Ndakikweretse, uracyibonera n’amaso yawe, ariko nta bwo uzambuka ngo ugikandagiremo.»

5Nuko Musa, umugaragu w’Uhoraho, apfira aho ngaho mu gihugu cya Mowabu, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

6Uhoraho amuhamba mu kabande ko mu gihugu cya Mowabu, ahateganye na Beti‐Pewori; ariko kugeza na n’ubu nta we uramenya aho imva ye iherereye.

7Musa yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse; amaso ye yari ataraganya guhuma, n’imbaraga ze zari zitaracogora.

8Abayisraheli baririra Musa iminsi mirongo itatu, bari mu kibaya cya Mowabu. Hanyuma iminsi yo kuririra Musa bamwiraburira irashira.

9Yozuwe mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Musa yari yaramuramburiyeho ibiganza. Nuko Abayisraheli baramwumvira, bagenza uko Uhoraho yari yategetse Musa.

10Muri Israheli ntihongeye kuboneka umuhanuzi umeze nka Musa; kuko we Uhoraho yari amuzi, bakabonana,

11Uhoraho akamutuma gukorera bya bimenyetso byose na bya bitangaza byose mu gihugu cya Misiri, imbere ya Farawo n’abagaragu be bose, n’igihugu cye cyose,

12maze Musa uwo akabikorana imbaraga zose z’ukuboko kwe, bigatuma bakangarana cyane, Abayisraheli bose babyirebera n’amaso yabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help