Icya mbere cy'Abamakabe 13 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

V. SIMONI, UMUHEREZABITAMBO MUKURU N’UMUTWARE W’ABAYAHUDI(143–134 mb. K.)Simoni asimbura Yonatani

1Bukeye, Simoni amenya ko Tirifoni yakoranyije igitero kinini, kugira ngo ajye kuyogoza igihugu cya Yudeya.

2Abonye ko rubanda rwose rwagize ubwoba, arazamuka ajya i Yeruzalemu, akoranya rubanda rwose,

3maze arabakomeza ababwira ati «Ntimuyobewe ibyo jyewe, n’abavandimwe banjye n’inzu ya data yose twakoreye Amategeko n’aha hantu hatagatifu, kimwe n’intambara n’amakuba twagize.

4Ni na cyo cyatumye abavandimwe banjye bose bapfira gushira bazize Israheli, none nkaba nsigaye nikunga.

5Kuva ubu, ntibizambeho ko nagundira amagara yanjye igihe cyose cy’amakuba, kuko nta cyo ndusha abavandimwe banjye.

6Ahubwo nzahorera umuryango wanjye, ahantu hatagatifu, abagore banyu n’abana banyu, kuko abanyamahanga bagambiriye kuturimbura babitewe n’urwango.»

7Rubanda rwumvise ayo magambo bashyitsa umutima hamwe;

8basubiza mu ijwi riranguruye, bati «Ubaye umutware wacu mu kigwi cya Yuda na Yonatani, umuvandimwe wawe;

9utuyobore mu ntambara turwana kandi icyo uzatubwira cyose tuzagikora.»

10Ahera ko akoranya abantu bose bashobora kujya ku rugamba, yihutira no kuzuza inkike ya Yeruzalemu, arayikomeza impande zose.

11Hanyuma yohereza Yonatani mwene Abusalomu i Yope n’igitero kinini; amenesha abaturage b’aho maze arahatura.

Simoni yirukana Tirifoni muri Yudeya

12Bukeye, Tirifoni ahaguruka i Putolemayida afite igitero kinini, kugira ngo yinjire mu gihugu cya Yudeya, yitwaje Yonatani wari imfungwa.

13Nuko Simoni araza aca ingando i Adida, ahateganye n’ikibaya.

14Tirifoni amaze kumenya ko Simoni yasimbuye umuvandimwe we Yonatani, kandi akaba yiteguye kumurwanya, amutumaho intumwa zo kumubwira ziti

15«Icyatumye umuvandimwe wawe Yonatani afungwa, ni feza yagombaga gushyira mu bubiko bw’umwami, ngo zigombore imirimo yakoraga.

16None rero, ohereza amatalenta ijana ya feza, na babiri mu bahungu be ho ingwate, kugira ngo nitumara kumurekura atazavaho aduhinduka; hanyuma tuzamurekura.»

17Simoni rero, n’ubwo yari azi ko ayo magambo izo ntumwa zamubwiraga ari ibinyoma, yohereza abajya kuzana izo feza hamwe n’abana, kuko yatinyaga kwiteranya na rubanda rwajyaga kuvuga ruti

18«Yonatani yazize ko ntohereje feza n’abana.»

19Ahera ko yohereza abo bana n’amatalenta ijana ya feza, ariko Tirifoni aramwigarika, ntiyarekura Yonatani.

20Ibyo birangiye, Tirifoni arahaguruka ajya gufata igihugu no kukiyogoza; abanza kuyobya uburari anyura mu nzira igana Adora, ariko Simoni n’ingabo ze baramuzitira aho yashakaga kunyura hose.

21Nyamara abo mu Kigo ni ko bohererezaga Tirifoni intumwa, zo kumubwira ngo niyihutire kuza iwabo anyuze mu butayu, kandi ngo aboherereze n’ibibatunga.

22Tirifoni rero ni ko gutegura abanyamafarasi be bose ngo ajyeyo, ariko muri iryo joro hagwa urubura rwinshi cyane, ntiyashobora kujyayo.

23Agiye kugera i Basikama yica Yonatani, bamuhamba aho ngaho.

24Nuko Tirifoni arahindukira asubira mu gihugu cye.

Yonatani ahambwa i Modini mu mva yubakiwe na Simoni

25Simoni yohereza abajya kuzana amagufa ya Yonatani, umuvandimwe we, maze amuhamba i Modini mu mugi w’abasekuruza be.

26Israheli yose imugira mu cyunamo kandi imuririra iminsi myinshi.

27Simoni yubakisha inzu y’urwibutso ku mva ya se n’iy’abavandimwe be, ayigira ndende kugira ngo ijye igaragarira kure, ayitakisha amabuye asennye imbere n’inyuma.

28Nuko yubaka imva nini ndwi, imwe iteganye n’indi, ngo zibe urwibutso rwa se, urwa nyina n’urw’abavandimwe be uko ari bane.

29Akikizaho inkike ndende cyane ziriho imitako ngo zibe urwibutso, iruhande rw’iyo mitako ahashyira amato y’amabazanyo kugira ngo ajye abonwa n’abambuka inyanja bose.

30Ngurwo urwibutso yubatse i Modini, rukiriho kandi na n’ubu.

Simoni atona kuri Demetiriyo wa kabiri

31Nuko Tirifoni agirira nabi wa musore, umwami Antiyokusi, maze aramwica.

32Ahera ko amuzungura ku ngoma, yambara ikamba rya Aziya kandi igihugu akigirira nabi cyane.

33Ubwo Simoni yongera kubaka ibigo bikomeye bya Yudeya, abikikiza iminara itumburutse n’inkike ndende zifite inzugi n’amapata y’ibyuma, maze ahahunika ibiribwa.

34Hanyuma atoranya abantu abatuma ku mwami Demetiriyo, kugira ngo bamusabe kwegurira igihugu imisoro, kuko ibyo Tirifoni yakoraga byari ibyo gusahura gusa.

35Umwami Demetiriyo amwoherereza igisubizo gihuje n’ibyo amusaba, mu ibaruwa iteye itya:

36«Jyewe, umwami Demetiriyo, kuri Simoni, umuherezabitambo mukuru n’incuti y’umwami, ku bakuru b’umuryango no ku muryango wose w’Abayahudi, ndabaramutsa!

37Twabonye ikamba rya zahabu n’umukindo mwatwoherereje, kandi twiyemeje kugirana namwe amasezerano yuzuye amahoro, no kwandikira abasoresha ngo bagire icyo baborohereza ku misoro.

38Ibyo twemeje kubagirira ntibikuka, ndetse n’ibigo bikomeye mwiyubakiye bizakomeza kuba ibyanyu.

39Tubababariye amakosa n’ibyo mwaduhemukiyeho byose kugeza ubu, tubeguriye ndetse n’amaturo y’umwami mwagombaga gutanga, kandi niba hari n’ibindi byatangwaga i Yeruzalemu, ntibizongere gutangwa.

40Niba muri mwe hari abashobora kwinjira mu ngabo zacu, nibiyandikishe maze amahoro aganze muri twe.»

41Mu mwaka w’ijana na mirongo irindwi, Israheli iva mu buja bw’abanyamahanga,

42bityo rubanda batangira kwandika ku byakozwe no ku masezerano, bati «Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Simoni, umuherezabitambo mukuru, umugaba n’umutware w’Abayahudi.»

Simoni afata Gazara

43Muri iyo minsi, Simoni ashinga ingando imbere ya Gazara, arayikikiza n’ingabo ze. Yubaka n’umunara bagendesha, ukaba uwo gutsimba inkuta z’umugi, awucamo icyuho, maze arawigarurira.

44Abari muri uwo munara, basimbuka bagwa mu mugi, bihatera ubukangarane bukomeye.

45Abaturage b’umugi, hamwe n’abagore babo n’abana babo, buririra ku nkuta, bashishimura imyambaro yabo, baterera hejuru icyarimwe basaba Simoni ngo abahe amahoro, bagira bati

46«Ibyo utugirira byose, ntukurikize ubugome bwacu, ahubwo ukurikize impuhwe zawe.»

47Nuko Simoni yumvikana na bo, ntiyabarwanya ariko abamenesha mu mugi, asukura amazu yarimo ibigirwamana, maze ayinjiramo ari na ko baririmba indirimbo z’ibisingizo n’izo gushimira.

48Ahamagana icyitwa ikibi cyose, ahashyira abantu bakurikiza amategeko, n’uko amaze kuhakomeza, ahiyubakira inzu ye bwite yo guturamo.

Simoni yigarurira Ikigo cy’i Yeruzalemu

49Abatuye mu Kigo cy’i Yeruzalemu bo bari babujijwe gusohoka no kujya mu gasozi guhaha cyangwa gucuruza, barasonza cyane ndetse bamwe muri bo inzara irabahitana.

50Ni ko gutera hejuru, batakambira Simoni ngo agirane na bo amasezerano y’amahoro; arabibemerera. Cyakora arahabirukana maze Ikigo agisukuraho ubwandure bwose.

51Abayahudi bacyinjiramo ku munsi wa makumyabiri n’itatu w’ukwezi kwa kabiri k’umwaka w’ijana na mirongo irindwi n’umwe, bacyinjiranamo ibyishimo bafite n’imikindo mu ntoki, mu majwi y’inanga n’ibyuma byirangira, baririmba indirimbo z’ibyishimo kuko umwanzi w’igihangange yaneshejwe, akirukanwa muri Israheli.

52Simoni ategeka ko uwo munsi uzajya uhimbazwa buri mwaka mu byishimo. Akomeza umusozi uteganye n’Ikigo, ari wo wari wubatseho Ingoro, maze arahatura we n’umuryango we.

53Simoni abonye ko umuhungu we Yohani amaze kuba umugabo uhamye, amugira umugaba w’ingabo zose, na we ajya gutura i Gazara.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help