Zaburi 83 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abanzi b’Imana n’aba Israheli nibakorwe n’ikimwaro

1Iyi zaburi ni indirimbo ya Asafu.

2Mana, wikomeza kwicecekera;

wirebera gusa nk’ikiragi!

3Dore ngaha abanzi bawe barahinda,

n’abakurwanya babyukije umutwe.

4Baragambanira umuryango wawe,

banamanama kugusha abo urengera;

5baravuga ngo «Nimuze dutsembe umuryango wabo,

maze izina rya Israheli rye kuzavugwa ukundi!»

6Bahurije inama hamwe,

bumvikanira kukurwanya.

7Abo ni abatuye Edomu n’Abayismaheli,

ab’i Mowabu, na bene Hagara,

8bene Gebali, Hamoni na Amaleki,

Abafilisiti hamwe n’Abanyatiri;

9ndetse n’Abanyashuru bifatanyije na bo,

ngo batize amaboko bene Loti.

10Uzabagire nk’ab’i Madiyani na Sizera,

nka Yabini ku mugezi wa Kishoni;

11bashiriye ku iriba rya Harodi,

bahinduka ifumbire y’ubutaka.

12Ibikomangoma byabo uzabigenzereze nka Orebu na Zehebu,

abatware babo bose ubagire nka Zebahi na Salimuna,

13bo bari barihaye kuvuga ngo

«Twigarurire igikingi cy’Imana!»

14Mana yanjye, urabahungabanye

nk’uko umurama uhuherwa n’umuyaga.

15Nk’uko umuriro uyogoza ishyamba,

cyangwa ikirimi cyawo kikababura imisozi,

16nawe ubakurikize inkubi y’umuyaga,

bahahamurwe na serwakira.

17Uruhanga rwabo urukwize ikimwaro,

maze babaririze izina ryawe, Uhoraho!

18Bazahorane iteka isoni n’ubwoba,

babure amizero, bicwe n’ikimwaro;

19maze bazamenyereho ko ari wowe wenyine, Uhoraho,

Umusumbabyose ku isi hose!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help