1Ntukagirire abagome ishyari
kandi ntukifuze kubana na bo,
2kuko umutima wabo ugambiriye ubwicanyi,
iminwa yabo ikavuga ibibi.
3Inzu yubakwa n’ubuhanga,
kandi igakomezwa n’ubwenge;
4ubumenyi ni bwo butuma ibigega byuzura
ibintu byiza byose kandi by’agaciro.
5Umunyabuhanga aruta umunyembaraga,
kandi n’ufite ubumenyi akaruta umunyabigango;
6nuko rero nushoza urugamba, uzabanze urwitegure,
kandi wizeye abajyanama benshi bazaguha gutsinda.
7Ubumenyi burenze kure umupfayongo,
ntakagire icyo arevura abaturage bakoranye.
8Ugambiriye kugira nabi,
bamwita umunyamayeri.
9Igicucu nta kindi gitekereza atari icyaha,
kandi umupfayongo atera abantu ishozi.
10Nuba ikigwari amakuba yaje,
ubutwari bwawe buzaba ari nta bwo.
11Uzarokore abakatiwe urwo gupfa,
utabare n’abahutazwa bajyanywe aho bazicirwa!
12Ntuzavuge ngo «Ariko ntitwari tubizi!»
Upima imitima se ntabyumva?
Uwakubumbye arabizi,
kandi azitura buri muntu akurikije imyifatire ye.
13Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko ari bwiza,
kandi ikinyagu cyabwo kinurira akanwa kawe.
14Ubimenye, n’ubuhanga ni ko bumereye umutima wawe.
Nuburonka, uzabaho neza mu gihe kizaza,
maze icyizere cyawe cyoye gupfa ubusa.
15Wa mugome we, ntukareme igico ku rugo rw’intungane,
kandi ntuzayisenyere inzu!
16Koko rero, intungane n’iyo yagwa incuro ndwi, irongera ikabyuka,
naho abagome borama mu makuba.
17Umwanzi wawe nagwa, ntukabyinire ku rukoma,
natsikira, umutima wawe ntukishime,
18hato Uhoraho atavaho abibona akabigaya,
maze akirengagiza uburakari yari yamugiriye.
19Ntugahagarikwe umutima n’abagiranabi,
cyangwa ngo ugirire ishyari abagome,
20kuko umuntu mubi ataramba,
n’itara ry’abagome rirazima.
21Mwana wanjye, jya wubaha Uhoraho n’umwami,
kandi ntugacudike n’abakunda guhindagura ibintu,
22kuko ibyago bizabatungura,
ndetse nta n’uzi amakuba azabatera.
IV. INDI MIGANI Y’ABANYABUHANGA23Izi na zo ni inama z’abanyabuhanga:
Si byiza guca urubanza ubera.
24Ubwira umugome ngo «Uri intungane»,
imbaga iramuvuma, n’amahanga akamwanga urunuka;
25ariko abamucyaha baranezerwa,
kandi bakaronka umugisha n’umukiro.
26Uguhaye igisubizo cy’ukuri,
aba aguhobeye agusoma.
27Banza ukiranuke n’imirimo y’igasozi,
utunganye imirima yawe,
hanyuma uzabone kubaka inzu yawe.
28Ntugashinje mugenzi wawe nta mpamvu,
wakwiyemeza se kubeshyeshya umunwa wawe?
29Ntuzavuge ngo «Uko yangenje, ni ko nzamugenzereza!
Buri wese nzamwitura ibyo yangiriye!»
30Nanyuze hafi y’umurima w’umunebwe,
warimo imizabibu y’uwo munyabwenge buke.
31Nasanze wararariyemo ikigunda, wuzuyemo amahwa,
n’uruzitiro rw’amabuye rwarasenyutse.
32Jyewe naritegereje, ndatekereza,
ndareba, maze nkuramo iyi nyigisho:
33«Urasinzira gato, ugahwekera,
ukipfumbata kugira ngo usinzire;
34nyamara ubwo ubukene n’ubutindi biba birekereje,
bikagutera nk’umujura w’ingufu.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.