Ubuhanga 11 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Bwatumye bagera ku migambi yabo,

babikesheje umuhanuzi mutagatifu;

2bambukiranya ubutayu budatuwe,

maze bashinga amahema yabo ahantu hatigeze hagendwa;

3bahangana n’abanzi babo kandi bahashya ababarwanyaga.

Igitangaza cy’amazi: Urupfu rw’Abanyamisiri n’agakiza k’Abayisraheli

4Bagize inyota maze baragutakambira;

urutare ruhanamye rubaha amazi,

ibuye rikomeye ribamara inyota;

5nuko ibyo abanzi babo bahanishijwe,

biba ari byo bibagoboka bageze ahaga.

6Igihano cy’Abanyamisiri bari biyemeje kubicira abana,

cyabaye uruzi rwahindutse amaraso avanzemo icyondo.

7Ariko abawe, wabahaye amazi menshi,

mu gihe batari bayiteze na gato,

8umaze kubicisha inyota

ngo bumve ukuntu wahannye abanzi babo.

9Koko rero, bahereye kuri uko kugeragezwa kwabo,

kwari kugamije kubakosorana impuhwe,

bumvise ukuntu abagome bapfuye urw’agashinyaguro,

bamaze gucirwa urubanza rukaze.

10Abawe wabagerageje nk’umubyeyi ubaburira,

naho abo bagome ubahana wihanukiriye, nk’umwami uciye iteka.

11Baba hafi cyangwa kure, bababaye kimwe,

12bagira agahinda k’ingerekerane,

kavanze n’amaganya yo kwibuka ibyababayeho,

13kuko bamenye ko igihano bo bahanishijwe,

abandi cyabaviriyemo amahirwe,

bumva batyo ko ari inkunga ya Nyagasani.

14Nuko uwo kera bari baranitse ku gahinga,

hanyuma bakamwirukana bamuha urw’amenyo,

ni we wabakangaranyije ibihe bimaze kugera,

kuko bari baragize inyota

iruse kure iyo intungane zagize.

Imana yorohera Abanyamisiri

15Kubera ibitekerezo byabo bifutamye bikururwa n’ubugome bwabo,

byabayobeje kugeza aho bashengerera inyamaswa

zikurura ku butaka zitanagira ubwenge,

n’ibindi bikoko biteye ishozi,

wabahanishije kubateza inyamaswa nyinshi zitagira ubwenge,

16kugira ngo bamenye ko urwishigishiye arusoma.

17Nyamara ikiganza cyawe cy’impangare nticyahindagana,

cyo cyaremye isi kiyikuye mu busa,

mu kubateza ibirura bitabarika n’intare z’inkazi,

18cyangwa ibikoko bitazwi byuzuye uburakari

byaremewe kuzuza uwo mugambi,

bishobora kurekura umwuka utwika ukanuka nabi,

cyangwa amaso yabyo agatera ibishashi bikaze.

19Usibye rero ko izo nyamaswa zashoboraga kubica nabi,

hari n’abicwaga n’ubwoba, bakibona uko ziteye.

20Uretse n’ibyo, bari no guhirikwa n’akayaga gahuhera,

bitewe n’ubutabera bwawe bwabakurikiranaga,

cyangwa bagatatanywa n’umwuka w’ububasha bwawe.

Ariko byose wabigennye ku rugero, ku mubare, no ku gipimo.

Icyateye Imana kuborohera

21Ububasha bwawe butagereranywa buhora bukugaragiye;

ni nde rero uzahangana n’imbaraga z’ukuboko kwawe?

22Koko, isi yose iri imbere yawe,

nk’agakungugu katahungabanya umunzani

cyangwa nk’agatonyanga k’urume kaguye ku butaka.

23Nyamara ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose,

ukirengagiza ibyaha by’abantu kugira ngo babone kwisubiraho.

24Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe uhigika mu byo waremye,

kuko iyo ugira icyo wanga muri byo, utari kwirirwa ukirema.

25None se ni ikihe kiremwa cyari kubaho utabishatse?

Cyangwa se n’ikihe cyari kurokoka utakibeshejeho?

26Utuma byose birokoka kuko ari ibyawe, wowe Mugenga w’ubugingo,

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help