Icya kabiri cy'Amateka 26 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ingoma ya Hoziya (781–740)(2 Bami 14.21–22; 15.1–3)

1Abayuda bose bafata Hoziya wari umaze imyaka cumi n’itandatu avutse, bamwimikira kuzungura se Amasiya ku ngoma.

2Ni we wubatse Elati ayisubiza Abayuda, umwami amaze gutanga no gusanga abasekuru be.

3Hoziya yimitswe amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliyahu w’i Yeruzalemu.

4Yakoze ibitunganiye Uhoraho, nk’uko se Amasiya yabigenje.

Hoziya aba indacumura, nyuma agahemukira Imana

5Hoziya ashakashaka Imana mu gihe cyose Zekariya wamutozaga kubaha Imana yari akiriho; kandi mu gihe cyose ataretse kwizera Uhoraho, Imana yamuhaye umugisha.

6Atera Abafilisiti maze asenya inkike z’amabuye z’i Gati, iz’i Yabune n’iz’i Ashidodi, hanyuma yubaka imigi mu karere ka Ashidodi no mu Bafilisiti.

7Imana iza kumutabara ubwo yarwanaga n’Abafilisiti, n’Abarabu batuye i Guribehali, n’Abamewuni.

8Abahamoni baha Hoziya amakoro, maze aramamara kugera ku mipaka ya Misiri, kuko yari akomeye cyane.

9Hoziya yubaka iminara i Yeruzalemu, ku irembo ry’Imfuruka, ku irembo ry’Ikibaya no ku ry’Iguni, kandi arayikomeza.

10Hanyuma yubaka iminara mu butayu, afukura n’amariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu kibaya no mu mirambi, no ku misozi akahagira abahinzi benshi bitaga ku mirima ye, ku mizabibu ye no ku biti bye by’imbuto; koko rero yakundaga iby’ubuhinzi.

11Hoziya yari afite ingabo nyinshi zishoboye gushoza urugamba; zari zigabanyijemo imitwe hakurikijwe umubare w’ibarura ryakozwe n’umunyamabanga Yeweli n’umutware Maseyahu; zose zategekwaga na Hananiyahu, umwe mu batware b’umwami.

12Abatware b’amazu y’izo ngabo z’intwari bose hamwe bari ibihumbi bibiri na magana atandatu.

13Ni bo bategekaga ingabo ibihumbi magana atatu na birindwi na magana atanu z’intwari zashyigikiraga umwami ku rugamba.

14Muri buri ntambara, Hoziya yabateguriraga ingabo, amacumu, ingofero n’imyambaro yo mu gituza y’ibyuma, akabateganyiriza n’imiheto n’amabuye y’imihumetso.

15I Yeruzalemu ahakorera imashini zahimbiwe gushyirwa ku minara no ku maguni y’inkike zashoboraga kurasa imyambi n’amabuye manini. Yabaye icyamamare bigera no mu bihugu bya kure, kuko Imana yabimufashijemo bitangaje, ikamukomeza cyane.

16Nyamara ariko yamaze gukomera, arirata, ararengwa maze acumurira Uhoraho, Imana ye; nuko yinjira mu Ngoro y’Uhoraho ngo atwikire imibavu ku rutambiro rw’imibavu.

17Umuherezabitambo Azariyahu yinjira amukurikiye, aherekejwe n’abaherezabitambo b’Uhoraho mirongo inani b’intwari.

18Babuza umwami Hoziya, bamubwira bati «Si umurimo wawe, Hoziya, wo gutwikira imibavu Uhoraho, ahubwo ni uw’abaherezabitambo bene Aroni batagatifurijwe ayo maturo! Sohoka mu Ngoro, kuko wacumuye kandi si byo bizaguhesha agaciro imbere y’Uhoraho Imana!»

19Hoziya akaba yari afite icyotezo mu ntoki yosa imibavu, nuko ararakara. Ako kanya ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, abaherezabitambo babibona, akiri aho ngaho mu Ngoro y’Uhoraho, iruhande rw’urutambiro rw’imibavu.

20Umuherezabitambo mukuru Azariyahu n’abaherezabitambo bose baramwitegereza, nuko babona yasheshe ibibembe mu ruhanga! Bahita bamwirukana aho ngaho, na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uhoraho yari yamuhannye.

Iherezo ry’ingoma ya Hoziya(2 Bami 15.5–7)

21Umwami Hoziya akomeza kubemba kugeza ubwo atanze. Muri icyo gihe cyose yari arwaye ibibembe bamuhaye akato atura mu nzu ye ya wenyine, acibwa mu Ngoro y’Uhoraho. Ubwo umuhungu we Yotamu wari ushinzwe iby’ingoro y’umwami, aba ari we utegeka igihugu.

22Ibindi bigwi bya Hoziya, kuva ku byabanje kugera ku byaherutse, byanditswe n’umuhanuzi Izayi mwene Amosi.

23Hoziya aratanga, asanga abasekuruza be; umurambo we bawushyingura hamwe na bo mu irimbi ry’abami, ariko ntibawushyira mu mva zabo kuko bavugaga bati «Ni umubembe!» Umuhungu we Yotamu amuzungura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help