Imigani 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubuhanga burahamagara abantu bundi bushya

1Mbese ubuhanga ntibutera hejuru? Mbese ubwenge ntiburangurura ijwi ?

2Buhagarara mu mpinga ndende y’imisozi iruhande rw’umuhanda, bugahamagarira mu mayira abiri,

3hafi y’imiryango binjiriramo bajya mu mugi, bugira buti

4«Bantu mwese, ni mwe mpamagara! Ijwi ryanjye rirabwira bene muntu!

5Ab’ibicucu, nimumenye kwitonda; abapfayongo, mumenye ubwenge.

6Nimutege amatwi, ibyo mbabwira ni ingirakamaro, kandi iminwa yanjye ivuga ukuri.

7Ni koko, umunwa wanjye uvuga ukuri gusa, ubugome buwutera ishozi.

8Amagambo yanjye yose araboneye, ntarangwamo igitotsi cy’uburyarya n’ubugome.

9Uzi kumva wese asanga ari amanyakuri, kandi yorohera uwajijukiwe n’ubumenyi.

10Nimufate ibyo mbatoza, aho guharanira feza; muhitemo ubumenyi aho gushaka zahabu iyunguruye.»

11Koko rero, ubuhanga busumbye amasaro y’igiciro, kandi mu byo umuntu yifuza, nta na kimwe bihwanye.

Ubuhanga burarondora icyo bumarira abantu na kamere yabwo

12Jyewe ubuhanga, indaro yanjye ni ubwitonzi, nkagira n’ubwenge bwo gushishoza.

13Kubaha Uhoraho, ni ukwanga ikibi. Nanga ubwirasi, agasuzuguro, imyifatire mibi n’umunwa wuzuye ubugome.

14Ndangwa n’inama n’ubushishozi, ndi ubwenge, mfite n’ububasha.

15Ni jye wimika abami, n’ibikomerezwa nkabiha guca amateka aboneye.

16Abategetsi ni jye bakesha gutwara, n’ibikomangoma nkabiha guca imanza zitabera.

17Jyewe nkunda abankunda, kandi abanshaka bose barambona.

18Iwanjye haba ubukire n’ikuzo, ubukungu budashira n’ubutabera.

19Imbuto yanjye iruta kure zahabu iyunguruye, kandi umusaruro wanjye usumbye kure feza y’igiciro.

20Ngendera mu nzira y’ubutabera, no mu nzira y’ubutungane,

21kugira ngo nkungahaze abankunda kandi ngo nuzuze ibigega byabo.

22Uhoraho ni jye yahereyeho arema, mbanziriza ibindi yahanze byose.

23Nimitswe kuva kera na kare, kuva mu ntangiriro, mbere y’uko isi ibaho.

24Igihe amazi magari yari atarabaho, n’amasoko adudubiza atararemwa, jyewe nari naravutse.

25Igihe imisozi n’utununga byari bitarashingwa, jyewe nari naravutse.

26Nariho mbere y’uko arema isi, hamwe n’ubutaka n’ibiyigize byose.

27Igihe yahangaga ijuru agaca uruziga rw’ikirere hejuru y’amazi magari, nari mpari.

28Igihe yakoranyaga ibicu byo mu kirere, n’amasoko yo mu nsi y’isi akuzura amazi,

29igihe yategekaga inyanja kutarenga inkombe yayo, akanatera imbago z’urugabaniro rw’isi,

30ubwo nari iruhande rwe nk’umwana ukunzwe, ngahora mushimisha buri munsi, simpweme kumukina imbere,

31no kwisanzura ku isi ye, kandi nezezwa no kuba mu bantu.

Hahirwa umuntu utega amatwi ubuhanga

32None rero, bana banjye, muntege amatwi. Hahirwa abakurikira inzira zanjye!

33Nimwumve inyigisho, muce akenge, mwoye kuyirengagiza.

34Hahirwa umuntu untega amatwi, akaguma ku muryango wanjye, agahora ari maso imbere y’inzu yanjye!

35Koko rero, uwambonye aba yabonye ubuzima, aba yaronse ubutoni kuri Uhoraho.

36Naho uncumuyeho aba yibabaje ubwe, abanyanga bose baba bakunda urupfu.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help