Imigani 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Akamanyu k’umugati ukakaye umuntu ariye mu mahoro,

karuta inzu yuzuye inyama ariko irimo amahane.

2Umugaragu ushyira mu gaciro aruta umwana w’ikigoryi,

kandi azahabwa umunani hamwe n’abandi bana.

3Uruganda rutunganya feza, itanura rigatunganya zahabu,

ariko Uhoraho ni we ucengera mu mitima.

4Umugiranabi yita ku munwa w’umuhendanyi,

umubeshyi agahugukira akarimi k’indyarya.

5Usetse umukene aba atutse Iyamuremye,

uwishimira ibyago by’abandi azahanwa.

6Ikamba ry’abasaza ni abuzukuru babo,

naho ibyishimo by’abana ni ba se.

7Imvugo inoze ntikwiranye n’igicucu,

nkanswe amagambo y’ibinyoma ku gikomangoma.

8Umuntu uzi kugabira abandi, na we biramuhira,

aho yerekeye hose, agera ku cyo yifuza.

9Uwihanganira igicumuro aba akomeje umubano,

ariko ugitaranga atandukanya incuti.

10Ijambo rimwe uhanishije umunyabwenge rimugirira akamaro,

karuse ak’inkoni ijana ku mupfayongo.

11Umugiranabi ahora ashaka kwigomeka,

ariko bazamwoherereza intumwa y’inkazi.

12Guhura n’ikirura bambuye ibyana,

biruta guhubirana n’igicucu cyasaze.

13Uwitura ineza inabi,

ibyago ntibizava mu nzu ye.

14Gushoza amahane ni nko kugomorora amazi,

ujye wigendera intonganya zitaravuka.

15Ari ukwirengagiza icyaha cy’umugome,

ari no kukigereka ku ntungane,

byombi, Uhoraho arabyanga.

16Mbese imari y’umupfayongo yamumarira ike?

Nta n’ubwo yayigura ubuhanga, kuko nta bwenge agira.

17Incuti ntihwema gukunda,

kandi umuvandimwe avukira gutabara aho rukomeye.

18Umuntu w’igicucu yishingira abandi,

akitangaho ingwate kuri mugenzi we.

19Ukunda amahane aba akunze icyaha,

uwiterura aba ashaka kurimbuka.

20Ufite umutima wuzuye uburyarya, ntagira ihirwe,

kandi ufite ururimi rubi, agwa mu makuba.

21Ubyaye umupfayongo, bimutera agahinda,

kandi se w’igicucu ntiyigera yishima bibaho.

22Umutima ukeye ukomeza ubuzima,

naho umutima ushavuye wumisha amagufa.

23Umugiranabi yakira ruswa,

kugira ngo arenganye umunyamurava.

24Umunyabwenge ahora ahanze amaso ubuhanga,

ariko amaso y’igicucu kirayazerereza kugeza iyo gihera.

25Umwana w’igicucu ababaza se,

kandi agatera agahinda nyina wamubyaye.

26Guca ibihano intungane si byiza,

ariko gukubita ibikomangoma, byo birenze urugero.

27Uwifata mu magambo ye aba afite ubumenyi,

kandi udapfa guhubuka aba ari umunyabwenge.

28N’umusazi, iyo yicecekeye, bamwita umunyabuhanga,

yafunga umunwa we, bakamwita umunyabwenge.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help