1Yudita rero yiyuzuza ivu ku mutwe, yubarara hasi yambaye ikigunira. I Yeruzalemu, igihe cyari kigeze cyo gutura ububani bw’uwo mugoroba, mu Ngoro y’Imana. Nuko Yudita atakambira Uhoraho mu ijwi riranguruye, avuga ati
2«Nyagasani, Mana ya data Simewoni, ni wowe washyize inkota mu biganza bye ngo yihorere abanyamahanga bari bapfunduye umweko w’umukobwa baramwanduza, bamwambika ubusa bamukoza isoni, bamurongora ku gahato! Wari waravuze uti ’Ibyo ntibikabeho’, nyamara bo barabikora.
3Ni yo mpamvu wagabije urupfu abatware babo, maze abari bakoreye amahano ku buriri bwabo, amaraso yabo aba ari bwo amenwaho. Wishe abacakara kimwe n’ibikomangoma, maze ibikomangoma byo ubyicira ku ntebe zabyo.
4Abagore babo wabahinduye abaja, n’abakobwa babo baranyagwa, n’ibyabo byose ubigabanya abana bawe b’inkoramutima. Koko, abawe bakurwaniye ishyaka cyane baragutabaza, kubera ikimwaro cy’uwo basangiye amaraso.
5Mana, Mana yanjye, nyumva jyewe w’umupfakazi! Kuko ari wowe wahanze ibintu bya kera, n’iby’ubu, n’ibizaza; uzirikana ibya none n’iby’ejo, maze byose bikaba nk’uko uba wabigennye.
6Ibyo wateganije byarabaye, maze bigira biti ’Dore turiho’. Kuko amayira yawe yose yateguwe, n’ibyemezo byawe bikarangwa n’ubushishozi.
7None dore Abanyashuru bazanye ububasha bwinshi; bararata amafarasi yabo n’abayarwaniraho, bariratana ubutwari bw’abarwana bagenda ku maguru, bishingikirije amacumu, ingabo, imiheto n’imihumetso byabo. Ariko ntibakumenye, wowe Uhoraho usesa ibitero by’intambara.
8Uhoraho ni ryo zina ryawe! Cubya imbaraga zabo, ukoresheje ubuhangare bwawe, maze ubukaka bwabo ubutsindishe uburakari bwawe. Koko rero, bifuza guhindanya ahantu hawe hatagatifu, kwanduza ihema izina ryawe ry’ikirangirire rituyemo, no guhirikisha icyuma ihembe ry’urutambiro rwawe.
9Itegereze ubwirasi bwabo, uboherezeho uburakari bwawe, maze jyewe w’umupfakazi, umpe ubutwari ikiganza cyanjye gikeneye.
10Kubitana umucakara n’umutware, ukubite umutware hamwe n’umugaragu we, ukoresheje ubucakura bw’amagambo yanjye. Janjagura ukwikuza kwabo ukoresheje ikiganza cy’umugore.
11Kuko imbaraga zawe zidashingiye ku mubare, kandi ubuhangare bwawe ntibushingire ku banyangufu, ahubwo uri Imana y’abiyoroshya, ukaba ikiramiro cy’ab’intamenyekana, umutabazi w’abanyantege nke, umurinzi w’abatereranywe, n’umukiza w’abihebye.
12Yego! Yego! Mana ya data, Mana y’umurage wa Israheli, Mutegetsi w’ijuru n’isi, Muremyi w’amazi, Mwami w’ibyo waremye byose, wumve isengesho ryanjye.
13Emera ko ijambo ryanjye ry’ubucakura, rikomeretsa kandi rigasesereza abafite umugambi wo gusenya Isezerano ryawe, Ingoro yawe ntagatifu, umusozi wa Siyoni, n’inzu y’abana bawe.
14Utume buri hanga na buri bwoko bimenya ko uri Imana yihariye ububasha bwose n’ubuhangare bwose, kandi ko nta wundi utari wowe urinda ubwoko bwa Israheli.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.