Izayi 47 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igihano cya Babiloni

1Hanuka wikubite hasi, wigaragure mu mukungugu,

mwari, mukobwa wa Babeli,

mukobwa w’Abakalideya, va ku ntebe y’ubwami,

wigaragure ku butaka,

kuko utazongera ukundi kwitwa «Akataraboneka na Nyaguhirwa.»

2Fata urusyo maze usye ifu,

pfukura imisatsi yawe, uhine ikanzu yawe,

ugaragaze ibibero byawe, wambuke inzuzi;

3ubwambure bwawe nibwitangaze,

maze isoni zawe zigaragare !

4Uducungura ni Uhoraho, izina rye ni Umugaba w’ingabo,

Nyir’ubutagatifu wa Israheli.

5Iyicarire mu mwijima winumire, mukobwa w’Abakalideya,

kuko utazongera kwitwa ukundi «Umugabekazi».

6Nari nararakariye umuryango wanjye,

nsuzuguza umurage wanjye, mbagabiza ibiganza byawe;

nyamara ntiwigeze ubagirira impuhwe,

umusaza umushenguza imizigo yawe!

7Waribwiraga uti «Nzabaho iteka, nzahora nganje!»

Ntiwatekereje uko ibintu bizagenda,

ngo uzirikane amaherezo yabyo.

8Noneho rero, tega amatwi, wowe watengamaye,

ukicara ku ntebe ya cyami nta cyo wishisha,

wowe wibwiraga uti «Ni jye uriho, abandi ni ubusa !

Humura sinteze gupfakara, cyangwa ngo mpfushe abana.»

9Umunsi umwe, ibyo byago byombi bizakugwirira :

ari ugupfusha abana, ari no gupfakara.

Icyo cyago kizakugeraho,

n’ubwo amayeri y’abapfumu bawe yiyongera ubutitsa.

10Wiringiye ubugome bwawe, uribwira uti «Nta we undeba.»

Ariko «ubuhanga» bwawe ndetse n’ «ubwenge» bwawe,

ni byo byagushutse, noneho ukibwira uti

«Ni jye uriho, abandi ni ubusa !»

11Ngaho rero icyago kirakugarije,

kandi ntuzamenya aho ugihungira;

ugiye kugusha ishyano, utazashobora kwikiza.

Ni koko, bidatinze ugiye kurimbuka,

ku buryo udashobora kubyiyumvisha.

12Nuko rero komera ku mayeri y’ubupfumu bwawe

no ku mafuti witoje kuva mu buto bwawe,

ahari byazakugirira akamaro, bikaguha gutera ubwoba.

13Wajijishijwe n’abakugira inama batabarika,

none ngaho nibigaragaze, bagukize,

abo bihaye kwigabanya ikirere, bitegereza inyenyeri,

maze bakaguhanurira ibizaza bifashishije imboneko y’ukwezi !

14Ngaha bagiye kumera nk’ibyatsi bitwikwa n’umuriro,

ntibazashobora no kuwiyaruramo,

kuko utazaba ari inkekwe yo kwisusurutsa,

cyangwa se igishyito cyo kwicarwa imbere.

15Nguko uko abo wahirimbaniye bazakumerera,

abo waruhiye kuva mu buto bwawe bazigendera,

umwe ace ukwe undi ukwe, nta n’umwe uzakurengera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help