1Umuntu nashaka umugore, akamurongora, nyuma yamubonaho inenge akareka kumukunda, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda, akarumuhereza amwirukana mu rugo rwe,
2uwo mugore akamuvira mu rugo akagenda, hanyuma agacyurwa n’undi mugabo,
3niba uwo mugabo na we ageze aho akamuhararukwa, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda, akarumuhereza amwirukana mu rugo rwe, cyangwa se uwo mugabo wari waramusumbakaje agapfa,
4icyo gihe umugabo we wa mbere, wa wundi wabanje kumusenda, ntazamusubirane ngo amugire umugore, amaze kwihumanya atyo; kuko ibyo ari amahano mu maso y’Uhoraho. Uramenye ntuzagushe mu cyaha igihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde.
Gusonera umuntu ukirongora5Umugabo naba arongoye vuba, ntazatabare, kandi ntihazagire uza iwe kumubuza uburyo; azamare umwaka umwe yibereye iwe, ari nta cyo abazwa, maze anezereze umugore yarongoye.
Ibyerekeye ingwate, ubushimusi, no kubemba6Ntihakagire umuntu utwara urusyo cyangwa ingasire ho ingwate, kuko byaba ari ukugwatira ubugingo bw’undi.
7Nihagira umuntu ushimuta umwe mu bavandimwe be b’Abayisraheli akamujyana, akamugira umucakara cyangwa akamugurisha, bene uwo mushimusi agomba kwicwa. Muzakure ishyano hagati yanyu.
8Uzirinde indwara z’ibibembe, witondera kureba neza no gukurikiza ibyo abaherezabitambo b’Abalevi bazabigisha byose. Muzitondere gukora mukurikije amabwiriza nabahaye.
9Ibuka uko Uhoraho Imana yawe yagenjereje Miriyamu igihe mwari ku rugendo muva mu Misiri.
10Nuramuka ugize ikintu uguriza mugenzi wawe, ntuzinjire mu nzu ye, ngo umutware ingwate yacyo.
11Uzahagarare hanze, maze uwo muntu ugurije agusangishe iyo ngwate hanze.
12Kandi niba asanzwe ari umuntu usuzuguritse, ntuzaryame utamushubije iyo ngwate ye;
13ugomba kuyimusubiza izuba rikirenga. Azaryama muri uwo mwambaro we, agusabire umugisha; ibyo bizatuma witwa intungane imbere y’Uhoraho Imana yawe.
Kubaha umupagasi14Ntuzanyunyuze imitsi umupagasi usuzuguritse kandi ukennye, yaba uwo mu bavandimwe bawe cyangwa se uwo mu basuhuke b’abanyamahanga batuye mu gihugu cyawe, mu migi yawe.
15Uzajye umuha igihembo cye buri munsi akoze; izuba ntirikarenge utamwishyuye, kuko ari umukene, akaba arekereje kubona uwo mushahara. Ntazagombe gutakira Uhoraho akurega: byagukururira icyaha.
Uwakoze icyaha ni we ugihanirwa16Ababyeyi ntibazicwe bazira ibyo abana babo bakoze, n’abana ntibazicwe bazira ibyakozwe n’ababyeyi babo; buri muntu azicwe azira icyaha yakoze ubwe.
Amategeko arengera abanyamaboko make17Ntuzapfukirane uburenganzira bw’umusuhuke cyangwa ubw’impfubyi. Ntuzatwareho ingwate umwambaro w’umupfakazi.
18Uzibuke ko nawe wabaye umucakara mu Misiri, maze Uhoraho Imana yawe akagucungura, akagukurayo. Ni cyo gituma ngutegetse gukurikiza ibyo maze kuvuga.
19Nusarura umurima wawe, ukibagirirwa mu murima umuganda w’amahundo, ntuzasubireyo kuwutwara; uzabe uw’umusuhuke, cyangwa impfubyi, cyangwa umupfakazi, maze Uhoraho Imana yawe aguhere umugisha mu byo ukora byose.
20Nucugusa igiti cy’umuzeti ukagusha imbuto zeze, ntuzagaruke gusoroma bwa kabiri; izisigaye zizabe iz’umusuhuke cyangwa impfubyi, cyangwa umupfakazi.
21Nusoroma imbuto z’umuzabibu wawe, ntuzasubiremo guhumba; izisigaye zizabe iz’umusuhuke cyangwa impfubyi cyangwa umupfakazi.
22Ujye wibuka ko nawe wabaye umucakara mu gihugu cya Misiri; ni cyo gituma ngutegeka gukurikiza ibyo maze kuvuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.