Zaburi 35 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ry’intungane itotezwa

1Iri mu zo bitirira Dawudi.

Uhoraho, nawe shinja ibyaha ababindega,

urwanye abihaye kundwanya.

2Fata ingabo yawe n’ingofero y’intamenwa,

maze uhaguruke uze untabare.

3Kura icumu mu ntagara, wimire abanyirukana,

maze umpumurize umbwira uti «Ni jye ukurengera!»

4Abahigira amagara yanjye

nibakorwe n’isoni, maze bamwarwe!

Abagambiriye kungirira nabi,

nibasubire inyuma bamanjirwe!

5Bazamere nk’umurama mu muyaga,

umunsi umumalayika w’Uhoraho azabahinda.

6Inzira bacamo izacure umwijima kandi inyerere,

umunsi umumalayika w’Uhoraho azaba abirukana!

7Banteze umutego banziza ubusa,

bancukurira urwobo nta mpamvu.

8Icyorezo gikaze nikibatungure,

bafatirwe mu mutego bateze ubwabo,

maze urwo rwobo babe ari bo barugwamo.

9Ubwo rero nzasabagizwa n’ibyishimo nkesha Uhoraho,

mbyine nishimira ko yankijije.

10Maze jyewe, uko nakabaye, nzavuge nti

«Uhoraho, ni nde wamera nkawe?

Utabara insuzugurwa, ukayikiza uwayirushaga amaboko,

insuzugurwa n’umukene ukabamururaho abambuzi.»

11Abashinjabinyoma bampagurukiye,

barampata ibibazo ku bintu ntazi.

12Ineza mbagirira bayitura inabi,

none nsigaye ndi inkeho.

13Nyamara, iyo babaga barwaye,

jyewe nambaraga ikigunira,

nkibabaza cyane ngasiba kurya,

ngahora nsenga mbasabira.

14Nahoraga nshyashyana nk’aho ari incuti cyangwa umuvandimwe,

ngahora nijimye kandi nacitse urukendero

nk’aho ari mama wapfuye.

15Ariko naraguye, bo bakoranira kunkina ku mubyimba,

ndetse n’abavantara ntazi barahurura,

nuko baranshwanyaguza nta mbabazi.

16Abo bagomeramana b’abashinyaguzi,

bangota bampekenyera amenyo.

17Nyagasani, ibyo uzabyihanganira kugeza ryari?

Gira warure amagara yanjye muri icyo cyago,

unkize ibyo byana by’intare,

18maze nzagushimirire mu ikoraniro rigari,

ngusingirize hagati y’imbaga y’abantu.

19Abanyanga ku maherere ntukareke banyigambaho,,

n’abantoteza nta mpamvu ntibakanyicanireho ijisho.

20Nta jambo ry’amahoro ribarangwaho,

icyabo ni uguhimba ibirego

byo gusebya abanyetuze bari mu gihugu.

21Baranyasamira bamvuga nabi ngo

«Dore dore! Turamwiboneye!»

22Uhoraho, urabona nawe ko udakwiye kwicecekera!

Nyagasani, wiguma kure yanjye!

23Kanguka, uhagurukire kundenganura;

umburanire, wowe Mana yanjye n’Umutegetsi wanjye!

24Uhoraho Mana yanjye, ndenganura ukurikije ubutabera bwawe,

maze woye gutuma banyigambaho!

25Ntureke bavuga ngo «mama weee! Turamutera itama rimwe!»

Ntibakabone n’uko bavuga ngo «Turamushyikiriye!»

26Bose icyarimwe nibakorwe n’ikimwaro,

bo bishimiraga ibyago byanjye!

Abanyigambagaho nibakorwe n’isoni, maze bamwazwe!

27Naho abanyifurizaga gutsinda urubanza nibavuze impundu,

bavuge ubudahwema bati «Uhoraho aratsinze,

we washakiye umuyoboke we ihirwe.»

28Bityo ururimi rwanjye ruzamamaze ubutabera bwawe,

ndirimbe ibisingizo byawe iminsi yose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help