Izayi 65 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umuryango wararutse n’abagaragu b’Imana

1Abatangishaga inama, nararetse baransanga,

abatanshakaga, ndabareka barambona,

ndavuga nti «Ndi hano, ndi hano»,

mbwira ihanga ritiyambazaga izina ryanjye.

2Buri munsi nahoraga ndamburiye ibiganza byanjye

ku muryango wararutse,

ku bantu badakurikira inzira iboneye,

bakihambira ku bitekerezo byabo bwite.

3Ni umuryango uhora unsuzugura ku mugaragaro,

baturira ibitambo mu busitani bwabo,

bagatwikira ububani ku ntambiro z’amatafari;

4bibera mu marimbi, bakarara amajoro mu buvumo,

barya inyama z’ingurube,

bagashyira ku mbehe zabo ibyahumanye!

5Nuko bakavuga bati «Igirayo,

ntunyegere, kuko wakurizaho gupfa!»

Abo ni bo banyuka umwotsi mu mazuru,

n’umuriro wabo ugurumana, ukiriza umunsi.

6Baritonde, kuko ibyo byose byanditse imbere yanjye,

nkaba ndateze guceceka, kugeza ubwo nzaba nabituye,

kandi nzabitura ibicumuro byabo,

kimwe n’iby’abasekuruza babo,

7ku buryo bibagera ku mutima — Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Abatwikiraga imibavu mu mpinga z’imisozi,

bakantuka bahagaze ku tununga,

nzabitura nkurikije iyo myifatire yabo,

ku buryo bibagera ku mutima.

8Uhoraho uvuze atya:

Nk’uko bigenda, iyo basanze iseri rihishije ry’umuzabibu,

baravuga bati «Ntimuryonone, kuko ririmo umugisha»,

nanjye ni ko nzagenzereza abagaragu banjye,

kugira ngo ntabatsembera icyarimwe.

9Nzaha inzu ya Yakobo urubyaro,

muri Yuda havuke ingenerwamurage y’imisozi yanjye,

intore zanjye zizayitunge,

abagaragu banjye bayitureho.

10Sharoni izaba urwuri rw’amatungo magufi,

ikibaya cya Akori kibe ibuga ry’amatungo maremare,

kubera ko umuryango wanjye uzaza unshakashaka.

11Ariko mwebwe, abimuye Uhoraho,

mukibagirwa umusozi wanjye mutagatifu,

mugategurira Gadi ameza,

mugasukira Meni inkongoro yuzuye divayi y’imvange,

12nzabagenera kwicishwa inkota:

mwese muzapfukame, kugira ngo mwicwe.

Kuko nabahamagaye, ntimunyitabe; nabavugisha, ntimunyumve.

Mwakoreye ikibi mu maso yanjye,

kandi muhitamo ibitanshimisha.

13Ni yo mpamvu Uhoraho Imana avuze atya:

abagaragu banjye bazarya, naho mwebwe mwicwe n’inzara;

abagaragu banjye bazanywa, naho mwebwe mwicwe n’inyota;

abagaragu banjye bazanezerwa,

naho mwebwe mukorwe n’ikimwaro;

14abagaragu banjye bazavuza impundu

umutima wabo, wuzure ibinezaneza;

naho mwebwe muvuze induru, umutima usobetse amaganya,

munaboroge mufite umutima ushavuye!

15Intore zanjye zizibuka izina ryanyu zirivume,

zigira ziti «Urakicwa n’Imana ihoraho!»

Ariko abagaragu banjye bazahabwa irindi zina,

16maze uzashaka kwiha umugisha ku isi,

azawiheshe «Imana y’ukuri»,

n’uwo ku isi uzashaka kugira indahiro,

azarahirishe «Imana y’ukuri»,

kuko imibabaro ya kera izaba yaribagiranye,

ikazaba itakibarwa mu maso yanjye.

Ijuru rishya n’isi nshya

17Dore ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya;

bityo, ibya kera byoye kuzibukwa ukundi,

kugeza ubwo bitagitekerezwa.

18Ahubwo ibyo ngiye kurema

ni ibyishimo n’umunezero bizahoraho,

kuko umunezero nzarema ari Yeruzalemu,

ibyishimo bikaba abaturage bayo.

19Koko nzanezerwa kubera Yeruzalemu,

nsagwe n’ibyishimo kubera umuryango wanjye.

Ntihazongera kumvikana amarira n’imiborogo.

20Ntihazongera gupfa uruhinja rw’iminsi mike,

cyangwa se umusaza utagejeje ku gihe cye;

kuko uzapfa ari muto, azaba amaze nibura imyaka ijana,

utazagera ku myaka ijana azaba yaravumwe.

21Bazubaka amazu bayaturemo,

bahinge imizabibu barye imbuto zayo;

22ntibazongera kubaka ngo itahwe n’undi,

ngo nibahinga, biribwe n’utabihinze,

kuko umuryango wanjye uzaramba nk’igiti,

intore zanjye zizanezwa n’ibyavuye mu maboko yazo.

23Ntibazongera kuvunikira ubusa, ntibazabyarira gupfusha,

kuko bazaba urubyaro Uhoraho yahaye umugisha,

ari bo, ari n’abazabakomokaho.

24Ndetse, na mbere y’uko bampamagara, nzabasubiza;

ni baba bakivuga, mbe nabumvise hakiri kare.

25Ikirura n’umwana w’intama bizarisha hamwe,

intare izarishe ubwatsi nk’ikimasa,

naho inzoka itungwe n’umukungugu.

Nta we uzaba akigira nabi cyangwa ngo akore amahano

ku musozi wanjye mutagatifu. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help